Sean Curran usanzwe ayobora itsinda ry’abarinda umutekano wa Donald Trump, agiye kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Umutekano wa Perezida n’abandi bayobozi bakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (United States Secret Service).
Uyu mugabo ahawe uyu mwanya mu gihe amaze igihe ashimirwa uko yitwaye mu bihe Donald Trump yarashweho.
Mu bihe byo kwiyamamariza kuyobora Amerika mu 2024, hari abagerageje kurasa Donald Trump ariko inshuro ebyiri ararusimbuka.
Abashyigikiye Trump bahise bashyira igitutu ku butegetsi bwa Joe Biden bamushinja gushaka kwivugana Trump, bituma Kimberly Cheatle wari ukuriye ‘US secret Service’ yegura mu nshingano.
Umuhungu wa Donald Trump; Donald Trump Jr abinyujije kuri konti ya X, yatangaje ko uwari ushinzwe umutekano wa se mu bihe by’amatora ari we uzaba ukuriye urwego rushinzwe kurinda abayobozi bakuru.
Ati “Perezida Trump azashyiraho Sean Curran uyobora abashinzwe umutekano we, ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa US Secret Service. Sean Curran akunda igihugu byimazeyo kandi azarandura ibikorwa by’urugomo. Nta wundi muntu wakora neza izi nshingano.”
Muri Nyakanga 2024 umwe mu bagizi ba nabi yabashije kugera muri metero 150 uvuye aho Trump yari ahagaze ari kwiyamamariza, arasa amasasu menshi ariko ntiyamuhamya, ahubwo yica umwe mu bari bari aho, abandi babiri barakomereka. Trump na we yarashwe ku gutwi.
CNN yanenze icyemezo cya Trump, ivuga ko nubwo Sean Curran ayobora abantu 85 bashinzwe umutekano we ariko adafite ubushobozi bwo kuyobora ikigo kinini gikora ibikorwa byo gucunga umutekano.