Uwo mugabo wari mu kigero cy’imyaka 44 y’amavuko witwa F. Iriskulov, yari kuri gahunda yo gukora kuri iyo ‘zoo’ ibamo intare mu gace ka Parkent, Uzbekistan, mu masaha y’ijoro, nyuma igitekerezo kimuzamo cyo kugira ngo ashimishe umukobwa bakundanaga (fiancée), atangira kwifata videwo arimo yinjira mu kazitiro kafungirwagamo izo ntare, uko ari eshatu kandi zose zikuze.
Videwo ntoya yafashwe na telefoni yerekana uwo mugabo afungura umuryango w’ako kazitiro maze yinjiramo agenda azisanga, azivugisha kandi azivuga mu mazina yazo.
Muri iyo videwo, ngo bigaragara ko hari aho byageze, imwe muri izo ntare yari iryamye hejuru ku mbaho z’ako kazitiro zabagamo, irabyuka igenda isanga uwo mugabo, ariko we akomeza kwifata videwo, bigaragara ko atabonaga ko ubuzima bwe buri mu kaga, videwo yikupa bigeze aho uwo Iriskulov yarimo ataka avuza induru.
Ibisigazwa by’umubiri wa F. Iriskulov bitariwe n’intare, ngo byabonetse nyuma y’amasaha ane iyo mpanuka ibaye.
Ubuyobozi bw’iyo zoo bwaje gutangaza ko iyo ntare yamwatatse bwa mbere, byabaye ngombwa ko iraswa, izindi ebyeri ziterwa imiti iziturisha kugira ngo bashobore kuzisubiza mu kazitiro kazo kubera ko zari zakavuyemo, nyuma yo gukingurirwa n’uwo mugabo wari urimo kuzifotorezaho yifata na videwo.
Uwo mugabo bivugwa ko yari afite uburambe bucyeya mu bijyanye no kwita ku ntare, ariko itangazamakuru ry’aho muri Uzbekistan ryo ryatangaje ko igitekerezo cyo kwinjira muri ako kazitiro k’intare ngo cyaje mu rwego rwo gushaka kwemeza umukobwa bakundanaga, ko ari umuntu uhambaye.
Gusa, igitangaje ni uko Polisi yo ijya kuvuga iby’iyo nkuru, ngo yavuze ko uwo mugabo yariwe n’intare zari zacitse zikava aho zororerwa zikamusanga mu rugo hafi aho, kuko n’ubundi asanzwe ari umurinzi wazo, maze zikamurya.
Ikinyamakuru OddityCentral cyatangaje ko muri iyo videwo yashyizwe ku rubuga nkoranyamgaga rwa X, bigaragara neza ko uwo mugabo ari we ubwe wafunguye ako kazitiro intare zafungirwagamo akinjiramo agenda asa n’uzagaza, azisaba gukomeza gutuza, zikitonda.