Umugabo wo usanzwe ukora akazi k’ubuhinzi aho atuye mu Karere ka Mkushi muri Zambia, uzwi ku mazina Chimufuka, yafashe umugore we ari gusambana n’umukozi wita ku nkoko zabo mu kiraro bazororeramo.
Uyu mugabo usanzwe ari umuhinzi w’ibigori,ibishyimbo na soya akaba n’umworozi w’ihene n’ inkoko,ngo yari yagiye i Kasumbalesa gufata ibicuruzwa bye. Ariko yari asanzwe afite amakuru ko umugore we asambana rwihishwa n’umukozi wita ku nkoko zabo.
Mu gushaka kumenya amakuru neza, Chimuka yagarutse yihuta ubwo yari avuye i Kasumbalesa atabibwiye umugore we. Agera iwe mu rugo ahagana saa saba z’amanywa, ntiyasanga umugore we mu rugo. Ageze mu nzu asanga umwana wabo w’umwaka umwe n’amezi atandatu araryamye ariko ntiyabaza aho nyina ari.
Chimuka akomeje gushakira mu nzu abona na telefone y’umugore we irahari maze yigira inama yo kujya kubaza umukozi wabo kugira ngo amubaze aho umugore we ari. Akihagera yakiriwe n’amajwi y’aba bombi bari gusambanira mu nzu y’inkoko. Arebeye mu gisenge cy’iyi nzu isakajwe ibyatsi abona umugore we aryamye ku mifuka y’ibiryo by’inkoko, umukozi amuri hejuru amumereye nabi.
Akimara kubabona yahise agira umujinya ku buryo nta kindi yakoze usibye gufunga umuryango w’aho bari maze aratwika agamije Kubica. Ubwo umuriro wari ubaye mwinshi aba bombi batangiye gusakuza, basaba ubufasha kugeza ubwo umuturanyi umwe abumvise akajya kubafasha akabakingurira umuryango.
Chimuka akimara gutwika yari amaze kwizera ko aba yabishe byarangiye ariko Imana ikinga akaboko, abaturage bahise babafata babashyikiriza ubuyobozi bwo muri aka gace. Kugeza ubu ikibazo cyabo cyashyikirijwe inzego z’ibanze ngo gikurikiranwe.