Uwase Natasha wamenyekanye muri Ambassadors Of Christ Choir, iri mu zikomeye zikorera umurimo w’Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda agiye kurushinga.
Uyu mukobwa yashyize hanze integuza y’ubukwe bwe n’umusore witwa Promise. Ni integuza igaragaza ko afite ubukwe ku wa 18 Gicurasi 2025. Arangije ayiherekesha amagambo yanditse muri Bibiliya Yera mu ‘2 abakorinto 5:9-11’.
Aya magambo agira ati “ Ni cyo gituma tugira umwete wo kumunezeza, iyo turi iwacu mu mubiri cyangwa tudahari. Kuko twese dukwiriye kuzagaragarizwa imbere y’intebe y’imanza ya Kristo, kugira ngo umuntu wese ahabwe ibikwiriye ibyo yakoze akiri mu mubiri, ari ibyiza cyangwa ibibi.”
“Nuko iyo nemeza abantu, mbikoreshwa n’uko nzi igitinyiro cy’Uwiteka. Uko ndi ni ko bigaragarira Imana, kandi niringira yuko ari ko namwe bigaragarira imitima yanyu.”
Natasha Uwase ni umwe mu baririmbyi bari bamaze kugwizaho igikundiro muri ‘Ambassadors Of Christ Choir’. Uyu mukobwa yagiye agaragara atera indirimbo zitandukanye zamamaye z’iyi korali iri mu zifite izina rikomeye mu Rwanda no hanze yarwo.
Yagaragaye atera indirimbo z’iyi korali zirimo ‘‘Mbese Yesu Anyitaho”, “Yandihiriye’’ n’izindi zitandukanye.
Yari aherutse kwinjira mu muziki ku giti cye ndetse ashyira hanze indirimbo yise “Azakomeza Kukuba Hafi” nyuma y’izindi yari amaze iminsi agaragaramo aririmbana n’abavandimwe be.