Kuwa 20 mata 2023 nibwo igikuba cyacitse muri FERWAFA aho habayeho kwegura no gusezera kw’abayobozi bamwe bagize komite nyobozi ndetse n’abakozi bakuru muri iri shyirahamwe. Nyuma y’iyi nkundura hari n’abagiye bavuga ko abasezeye babisabwe aho kuba bagiye ku bushake bwabo. Abayobozi 2 bakuru muri FERWAFA beguriye icyarimwe
Kuri uyu munsi nibwo Muhire Henry wari umunyamabanga mukuru ndetse na Iraguha David wari umuyobozi mukuru ishinzwe imari basezeye, bakurikiye Nizeyimana Mugabo Olivier wayoboraga iri shyirahamwe wari wasezeye na we mbere gato kuburyo hari haciyemo umunsi umwe gusa. Hari hanasezeye kandi Delphine Uwanyirigira wari komiseri ushinzwe amategeko, Aron Rurangirwa wari komiseri ushinzwe imisifurire na Habiyakare Chantal wari komiseri ushinzwe umutungo.
Habyarimana Marcel wasigaye nk’umuyobozi wa FERWAFA w’agateganyo kugeza igihe hazatorerwa abandi, wari visi perezida yatangaje ko batunguwe no kwegura no gusezera kw’abagize komite nyobozi ndetse bakaba badafite n’icyo babikoraho. Yavuze ko amabaruwa bayabonye kandi buri wese wagiye akaba yatanze impamvu ze bwite, bityo iyo bimeze gutyo akaba nta kintu yari kubiraho ajya gusesengura cyangwa kubaza impamvu abagiye batagishije inama cyangwa se kubaza.
Yakomeje avuga ko iyo umuntu yamaze gufata umwanzuro we ntacyo warenzaho na bo nk’abagize komite nyobozi basigaye bakaba babyakiriye gutyo. Habyarimana ubwo yabazwaga kubiri kuvugwa ko abagiye baba bategetswe kugenda Atari ubushake bwabo yavuze ko ntabyo azi. Yavuze ko yaba yibaza uwabibasabye, ndetse kuri we avuga ko iyo perezida adahari uwari umwungirije ni we ufata uwo mwanya, bityo kuba Atari we wabibasabye ntago yaba azi undi wabibasabye, kuko nk’abakozi ni we wakabaye yabibasabye ariko na we amabaruwa yayabonye atyo.