Uwateye inda Bijoux Aline yari musaza we mu bukwe bwe na Sentore wayobewe uwamwibye ariko azi aho amuhishe.

Kuva nyuma gato y’aho Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri filime nyarwanda akoreye ubukwe na Sentore Lionel, hatangiye kuvugwa ko batandukanye batamaranye kangahe, ndetse hatangira kuvugwa n’amanyanga yaba yarakozwe mu gusezerana kwabo aho byavuzwe ko basezeranye mu rusengero ariko bataraciye mu mategeko, bivugwa ko Bijoux yari akurikiye visa imujyana hanze.  Aline Bijoux yavuze amagambo ameze nk’anenga, atanga bimenyetso bigaragaza ko ari mu rukundo rushya.

Amakuru yakomeje kuvugwa ko Bijoux atwite ariko akaba atwite inda itari iya Lionel, ndetse akaba afite n’undi mugabo bagiye kubana, hanavugwa ko umugabo we Sentore yigeze kuza mu rugo aho yamusize agasanga inzu imuhamagara imfunguzo zarasigaye kwa nyirabukwe wa Bijoux, aya makuru aza gushimangirwa na Sentore ubwe ubwo yageraga mu Rwanda akabwirwa ko Bijoux yabyaye, agatungurwa kuri bose babireba avuga ko ntabyo azi.

Mu minsi mike yashize nibwo hacicikanye andi makuru avuga ko Bijoux yaciye amarenga yo kuba ari mu rukundo rushya abinyijujije ku butumwa yatanze ku rukuta rwe rwa Instagram ye, ubwo yavuze ameze nk’uri kunenga umugabo runaka anashimira undi aho yagize ati “nushaka umugabo uzashake umugabo nyamugabo aho gushaka umugabo ushaka umugore.” Ibi byose byakomeje gushyira urujijo ku bantu bazi ndetse n’abakurikira imyidagaduro muri rusange cyane cyane uyu Bijoux kugera kuri uyu munsi aho hamenyekanye inkomoko y’ibi byose.

Inkuru Wasoma:  Umwana w’imyaka 9 y’amavuko yaguye mu cyobo kirimo amazi ahita yitaba Imana.

Hari andi makuru yigeze kumenyekana avuga ko Sentore yakundaga gukeka ko hari umugabo umusigarira ku rugo iyo adahari ariko akaba atazi uwo ariwe, gusa kuri ubu amakuru aturuka ku munyamakuru Dc Clement avuga ko uyu mugabo wacaga inyuma Sentore kuri Bijoux ari uwitwa Jimmy Martin, uyu akaba ariwe mugabo umwe rukumbi utari icyamamare hano mu Rwanda Bijoux akurikira kuri Instagram ndetse akaba ari nawe wamutanze nka musaza we mu bukwe bwe na Sentore.

Clement yakomeje avuga ko ubwo Bijoux yamenyaga ko umugabo we Sentore yatangiye gukeka ko hari umugabo umwinjirira, nibwo yahise azana uyu musore Martin amwereka Sentore nka musaza we kugira ngo nanakeka atazakeka muri basaza we, ari naho mu bukwe ari we wamutanze nka musaza we, Sentore akamwishimira cyane atazi ko ariwe umusigariraho iyo yagiye.

Yakomeje avuga ko uwamuhaye amakuru kandi yizewe yamutangarije ko ubwo Sentore yazaga mu Rwanda, Bijoux n’uyu musore Jimmy Martin bari baranatangiye kubana mu ibanga rikomeye, gusa avuze ku mpamvu Sentore na Bijoux bashobora kuba batarashobokanye, avuga ko bishobora kuba ari inkomoko yo kudashobora kubaka urugo, ari naho Bijoux ashobora kuba yarahereye yandika amagambo amaze iminsi avugwaho kuri Instagram ye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved