Mu minsi ishize induru zabaye induru mu bakunzi b’umuziki mu Rwanda, bitewe n’ibura rya Diamond wari utegerejwe gutaramira i Kigali bikaza gupfa ku munota wa nyuma. Nyuma y’uko igitaramo cya Diamond gipfuye ku munota wa nyuma, havuzwe byinshi, yewe buri wese yavugaga ko abifiteho amakuru nayo akaba yanafatwa nk’ukuri cyane ko ba nyiri ubwite ntacyo bari bakayavuzeho.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Rwigema Gédeon, Umuyobozi wa East Gold yari yatumiye Diamond yahakanye menshi mu makuru yagiye avugwa ku cyatumye iki gitaramo kitaba. Uyu mugabo yavuze ko ikintu cyatumye Diamond atabasha gutaramira i Kigali ari uko babuze indege ihamugeza nyuma yo gutenguhwa n’iyo bari bafashe. Ati “Nagiye muri Tanzania ku wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022 ngiye kuzana Diamond nk’uko akazi kacu kari gateguwe, ngezeyo hari indege twari twateguye twanavuganye baduciye ibihumbi 25$ (arenga miliyoni 25Frw) ikagera i Kigali ku wa Kane mu gitondo.”
Aha uyu mugabo yabajijwe niba indege bari kuzamo itari iya Diamond, avuga atariyo kuko iy’uyu muhanzi yari iri mu kandi kazi. Rwigema wageze muri Tanzania ku wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022 mu gitondo, avuga ko yasanze indege bari bavuganye yishyuwe n’undi muntu wayimutwaye, atangira urugendo rwo gushaka indi yageza Diamond i Kigali ku mugoroba w’uwo munsi. Akimara gusanga bamutwariye indege, Rwigema avuga ko yihutiye kubiganiriza ubuyobozi bwa Wasafi ireberera inyungu za Diamond.
Ni ibiganiro byarangiye biyemeje gusenyera umugozi umwe ngo barebe ko babona indi ndege ariko birangira bayibuze. Ati “Abantu bo muri Wasafi ndabashimira baramfashije, mu by’ukuri nabo bashakaga iki gitaramo kuruta n’uko ahari mu Rwanda twagishakaga.” Nyuma yo kubura indege yageza Diamond i Kigali ku wa kane tariki 22 Ukuboza 2022, bafashe icyemezo cyo gushaka ishobora byibuza kumugeza i Kigali ku wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022 mu gitondo ariko biranga bakabona iyahamugeza saa yine z’ijoro.
Uyu mugabo avuga ko iyi ndege yari kugeza Diamond i Kigali ku munsi w’igitaramo ndetse cyanatangiye, bityo avuga ko byari kubangamira imitegurire y’iki gitaramo yaba kuri we ndetse n’umuhanzi nyiri zina. Ibi byatumye akubita hirya hino, umuterankunga mukuru w’igitaramo SKOL Rwanda nawe abyinjiramo ngo bakodeshe indege ya Rwandair yajya gufata uyu muhanzi gusa nayo barayibura. Ati “Skol nayo yamenye ko Diamond atakije kubera indege, batangira kudufasha ngo turebe ko twabona iya RwandAir yajya kumufata ikaza no kumucyura.”
Nyuma yo kuburira mu nguni zose, Rwigema yafashe icyemezo cyo guhagarika iki gitaramo. Uyu mugabo avuga ko guhagarika iki gitaramo cyari icyemezo gikomeye kuri we kandi kirurira abakunzi b’umuziki ndetse na Diamond nyirizina cyane ko ari we wifuzaga gutaramira i Kigali kurusha n’abari bamutegereje. Nyuma yo gufata icyemezo cyo gusubika iki gitaramo, Rwigema avuga ko yahise ajya kureba umujyanama wa Diamond bemeranya ko bagiye kwimurira iki gitaramo mu mezi make ari imbere ndetse babikorera inyandiko.
Diamond utarishimiye ko igitaramo cye gisubitswe, yahise yandika ubutumwa bugaragaza abamutumiye nk’abadafite gahunda ihamye, icyakora Rwigema ahamya ko byatewe n’umujinya yari afite. Rwigema avuga ko mu byo yemeranyije n’ubujyanama bwa Diamond ari uko iki gitaramo kizasubukurwa mu minsi iri imbere. Ati “Saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa Gatanu tariki 23 Ukuboza 2022, twanzura ko nta gitaramo kikibaye. Numvikanye nabo ko tugiye kwimura iki gitaramo kikazaba mu minsi iri imbere.”
Bimwe mu bintu avuga ko yagendeyeho afata icyemezo cyo gusubika iki gitaramo kandi hari indege yashoboraga kugeza Diamond i Kigali ku munsi wacyo saa tatu z’ijoro birimo kwanga gukoresha umuhanzi unaniwe utanameze neza mu mutwe kuko byashoboraga kumuviramo gutanga igitaramo kibi, ahitamo kugisubika. Ati “Nyuma yo kwitegereza ibyo byose nararebye nsanga igitaramo kinabaye cyaba mu buryo bubi cyane, nsanga icyiza ari ukwihangana by’igihe gito kikongera gusubukurwa.”
Rwigema abajijwe igihe iki gitaramo kizasubukurirwa, yavuze ko bitazarenza amezi abiri uhereye igihe twagiraniye ikiganiro. Ati “Umujyanama wa Diamond yemeye ko dusubika igitaramo ansaba ko twakwicara tugatuza tukazahitamo undi munsi mwiza ariko tukazabanza kuwuganiraho. Mu minsi mike iri imbere ndaba namenye igihe kizabera kandi muzakimenya.”
Ku rundi ruhande, Rwigema yahakanye amakuru yavugaga ko yabuze amafaranga yo kwishyura Diamond kugira ngo ataramire i Kigali. Ati “Ibyo bihuha byageze no muri Skol yari umuterankunga mukuru bambwira ko niba mfite ikibazo cy’amafaranga biteguye kumpa ibihumbi 50$ (arenga miliyoni 50Frw) ariko igitaramo ntigipfe gusa mbabwira ko ataribyo.”
Uretse Skol, Rwigema yavuze ko hari abantu benshi n’abaterankunga bose, bari bemeye kumufasha kugira ngo igitaramo ntigihagarare ariko yabasobanurira bagasanga ibyo batekerezaga bitandukanye n’ukuri kw’ibihari. Iki yagihakaniye rimwe n’ibyavugwaga ko ikirego cya Mico The Best aricyo cyatumye Diamond atinya kwitabira igitaramo cy’i Kigali. Ku kibazo cy’abaguze amatike, Rwigema yavuze ko igitaramo cyabo cyasubitswe kitahagaze, bityo ko abaguze amatike bafite amahitamo yo gusubizwa amafaranga cyangwa kugumana amatike bakazaba bayifashisha mu gitaramo kiri imbere.
Ati “Iyo igitaramo gisubitswe, gisubukurwa uko cyari giteguye. Kikaguma aho cyari kubera,kikaririmbamo abahanzi bamwe ndetse n’ibikorwa bikagenda uko byari byateguwe bwa mbere.” Aha niho Rwigema yahereye avuga ko igihe bazasubukura iki gitaramo kizongera kikagenda uko bari bagiteguye nta gihindutse ndetse n’ibikorwa byose bari bateguye bikagenda uko byari bimeze mbere. Source: IGIHE
Abagore bavuze uko gahunda yadutse yiswe ndongora nitunge iri kubahangayikisha.