Uwatumiye The Ben I Burundi mu bitaramo yafunguwe nyuma yo gutabwa muri yombi ku mpamvu zitumvikana

Nyuma y’uko The Ben asoje ibitaramo bye, uwamutumiye mu Burundi ari we Nishishikare Jean De Dieu yifuje kumutungurana n’ikipe ye y’I Kigali yabafashije mu bitaramo ngo abashimirire mu Rwanda akazi bakoze. Kuwa 7 Ukwakira 2023 ubwo yari mu nzira yerekeza I Kigali, yatawe muri yombi na polisi y’I Burundi.

Ubwo Nishishikare yamaraga gufungwa, byavuzwe ko ngo ari kuzira kuba ashaka gutoroka igihugu adatanze ku misoro y’amafaranga yavuye mu gitaramo. Icyakora nyuma y’umunsi umwe atawe muri yombi, kuwa 8 Ukwakira yaje kurekurwa.

Amaze kurekurwa, Nishishikare yagaragaje ko ameze neza kandi atazacibwa intege n’ibyamubayeho. Kuri ubu abantu be ba hafi bakaba bavuga ko ameze neza ndetse gahunda yari yapanze zo kuza mu Rwanda kureba The Ben akaba akizikomeje.

Inkuru Wasoma:  Mutesi Jolly yagaragaje ko mu myidagaduro y’u Rwanda huzuyemo ubugizi bwa nabi

Uwatumiye The Ben I Burundi mu bitaramo yafunguwe nyuma yo gutabwa muri yombi ku mpamvu zitumvikana

Nyuma y’uko The Ben asoje ibitaramo bye, uwamutumiye mu Burundi ari we Nishishikare Jean De Dieu yifuje kumutungurana n’ikipe ye y’I Kigali yabafashije mu bitaramo ngo abashimirire mu Rwanda akazi bakoze. Kuwa 7 Ukwakira 2023 ubwo yari mu nzira yerekeza I Kigali, yatawe muri yombi na polisi y’I Burundi.

Ubwo Nishishikare yamaraga gufungwa, byavuzwe ko ngo ari kuzira kuba ashaka gutoroka igihugu adatanze ku misoro y’amafaranga yavuye mu gitaramo. Icyakora nyuma y’umunsi umwe atawe muri yombi, kuwa 8 Ukwakira yaje kurekurwa.

Amaze kurekurwa, Nishishikare yagaragaje ko ameze neza kandi atazacibwa intege n’ibyamubayeho. Kuri ubu abantu be ba hafi bakaba bavuga ko ameze neza ndetse gahunda yari yapanze zo kuza mu Rwanda kureba The Ben akaba akizikomeje.

Inkuru Wasoma:  Iby'urupfu rw'abana babiri bavukana bapfiriye rimwe bikomeje gutera urujijo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved