Uwavugaga ko ari umuhanuzi w’Imana kugira ngo asambanye abana bato ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gukatirwa ataragera kucyo yashakaga gusiga akoze

Umuhanuzi w’ibinyoma ufite imyaka 40 y’amavuko witwa Dingaan Abram Rantsho, watawe muri yombi akurikiranyweho kwigira umuhanuzi w’Imana akabeshya abakobwa bakiri bato akabasambanya, yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 45 azira kongera kugerageza gufata kungufu umwana muto.

Uyu wiyitaga umuhanuzi nyamara abeshya, yatawe muri yombi nyuma yo kugaragara mu rukiko rw’umucamanza wa Tseki n’umwe mu bagenzacyaha nyuma y’iminsi 3 gusa havuzwe ko yongeye gushaka gufata ku ngufu umwana muto.

Umuvugizi wa Polisi muri aka gace, Sgt Mahlomola Kareli, yatangaje ko ibi bikorwa byo gushimuta no gufata ku ngufu byakozwe n’umuhanuzi w’ibinyoma byatangiye muri Kanama 2021 ubwo umwana w’imyaka 18 yahohoterwaga nawe.

Umuvugizi wa polisi yagize ati “Uwahohotewe yegerewe n’umugabo wiyise “China” atangira ubuhanuzi bwe bw’ibinyoma kubyerekeye uwahohotewe. Yavuze ko umuyobozi w’ikigo akorera ari mu mujyi kandi akaba ashaka imyirondoro (CV) ku bantu bakeneye akazi.”

Yakomeje agira ati “Uyu muhanuzi w’ibinyoma yakomeje gushukashuka uwo mukobwa amwerekeza mu nzu ya nyiri ugukekwaho icyaha i Monontsha. Agezeyo, akuramo icyuma ategeka uwahohotewe gukuramo imyenda yose. Yamusambanyije amufatiyeho icyuma, hanyuma aramurekura amuha amafaranga yo gufata tagisi imugeza mu rugo.”

Uretse uyu muvugizi kandi n’ikinyamakuru Daily dispatch cyahamije aya makuru kivuga ko uyu muhanuzi w’ibinyoma yatangiye gukora ibi byaha mu mwaka wa 2021, ndetse ngo guhera ubwo yatangiye kujy agirwa inama akaganirizwa ariko byarangiye atabicitseho nk’uko ubuyobozi bwabishakaga.

Urukiko rwo mu gace ibi byabereyemo rumaze gusuzuma no kumva abatangabuhamya kubyaha byo gushaka gufata no gufata kungufu abangavu Dingaan Abraham Rantsho yagiye akora mubihe bitandukanye rwamukatiye igifungo cy’imyaka 45.

Inkuru Wasoma:  Abagore bahawe uburenganzira bwo koga muri pisine batambaye hejuru barabyishimira cyane

Inkuru Wasoma:  Birakekwa ko uwasanzwe yapfiriye mu mugezi yatwawe n’imvura

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved