Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu, rwaraye ruhanishije Innocent Kayumba wahoze ari umuyobozi wa gereza ya Rubavu igifungo cy’imyaka 15 kubera uruhare rwamuhamije mu mpfu z’imfungwa zabereye muri iyi gereza ndetse na bamwe mu bari bafungiye muri iyi gereza, bahanwe kubera kugira uruhare mu mpfu za bagenzi babo.
Bamwe mu bahanwe ni nka Emmanuel Byinshi wahawe igihano cyo hejuru cy’imyaka 25 ndetse agategekwa no kwishyura ihazabu ku miryango yabuze ababo. Uretse aba bahamijwe ibyaha kandi, Urukiko rwanagize umwere Ephrem Gahungu wasimbuye Kayumba ku buyobozi bwa gereza ya Rubavu, kimwe na Augustin Uwayezu wari umwungirije.
Ku wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba (16h30), ni bwo urukiko rwinjiye mu cyumba cyasomewemo uru rubanza rwari rutegerejwe cyane. Umucamanza yatangaje ko Innocent Kayumba ahamwa n’icyaha cyo gukubita byavuyemo urupfu rwa Jean Marie Vianney Nzeyimana wapfuye nyuma yo gukubitwa cyane azira kwiba ikiringiti cya mugenzi we.
Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 15 no kwishyura ihazabu ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Umunyamategeko wunganiraga Kayumba, Ziada Mukansanga, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bateganya kujurira. Ati “Icyemezo cy’urukiko ntitucyishimiye kubera ko urukiko rutitaye ku miburanire yacu ndetse n’ibimenyetso twatanze. Tugiye kujurira.”
Jean de Dieu Baziga na Innocent Gapira, bari bashinzwe iperereza muri gereza, na bo bahamijwe ibyaha bahanishwa igifungo cy’imyaka 13 kuri buri muntu.
Emmanuel Byinshi wahawe igihano cyo hejuru cyo gufungwa imyaka 25, yari afungiye muri gereza ya Rubavu, akaba yahamijwe uruhare mu rupfu rwa bagenzi be barimo Lambert Makdadi. Charles Nkurunziza yakatiwe igifungo cy’imyaka 22, naho Emamnuel Nteziyaremye yakatiwe imyaka 20. Bombi bakaba bari imfungwa.
Icyakora abandi bari abayobozi ba gereza, Ephrem Gahungu wasimbuye Kayumba na Augustin Uwayezu wari umwungirije, bo bagizwe abere. Urukiko rwavuze ko rwasanze nta ruhare bwite bagize mu iyicwa ry’imfungwa zaguye muri gereza ya Rubavu.
Akanyamuneza kari kose ku mubyeyi wa Ephrem Gahungu, Shumbo Mutima, watangaje ko yishimye cyane uburyo umwana we agizwe arenganuwe. Ati “Ndumva nasakuza. Nishimiye ko urubanza rwagenze neza ku wanjye ariko sinishimye cyane kubera ko hari abandi batabohowe.”
Nk’uko byavuzwe n’Umucamanza uru ni rumwe mu rubanza rwafashe igihe kirekire ndetse ni mu zari zigoye rumwe mu zari zigoye. Yavuze ko kandi rwari rugizwe n’amapaji arenga 100 ariko akaba yahisemo kurusoma aruhinnye kubera ubunini bwarwo n’impungenge z’amasaha yari yagiye.
Bamwe mu baregeye indishyi, nka Emmanuel Ndagijimana uvuga ko yakorewe iyicarubozo n’abari abayobozi ba gereza, nta zo yahawe n’urukiko. Umucamanza yavuze ko uyu atagaragaje ko ubumuga bwo ku rugero rwa 60% yeretse urukiko bwaba bukomoka ku bikorwa byabereye muri gereza ya Rubavu.
Ivomo: BBC