Munezero Aline wamenyekanye cyane muri Cinema Nyarwanda nka Bijoux, nk’uko yagiye abisangiza cyane abakunzi be kuva kera ku mbuga nkoranyambaga, bamaze kubimenyera ko agira isabukuru y’amavuko kuwa 16 ukuboza buri mwaka.
Nk’uko abantu bakunda gutanga ibitekerezo byabo umunsi ku munsi cyane cyane abavuga kuba star nyarwanda, ni nako hari umuntu ufite izina ku rubuga rwa twitter witwa Ornella Mwiza wifurije Bijouz isabukuru nziza, ariko ayimwifuriza mu buryo bumeze nko kumusebya kubera uburyo yabyanditsemo.
Uyu Mwiza yashyizeho amafoto abiri ya Munezero arenzaho amagambo yagize ati” Queen of divorce was born today happy birthday to #AlineBijoux! Ukomeze utandukane n’abagabo benshi nicyo tukwifurije” aho yashakaga kuvuga ati” umwamikazi waza gatanya yavutse uyu munsi, isabukuru nziza kuri Aline Bijoux.”
Nubwo uyu ukoresha iyi account asanzwe atanga ibitekerezo kuri uru rukuta rwa twitter bakamwamaganira kure cyane, no kuri ibi yatangaje nabwo ni nako byagenze ariko ahanini bakamwamagana bahereye ku kuba yavuze kuri Munezero, mu bitekerezo bigiye bitandukanye. Biravugwa ko Bijoux wo muri Bamenya yatandukanye n’umugabo we| basibye amafoto yabo y’ubukwe| Lionel umugabo we arabivuze
Uwitwa Janet Umutuzo yagize ati” ese urinde ubundi? Aya mazina ufite nayo ubwayo uyatesha agaciro ni ayo wihimye? Shame on you.” Uwitwa Nizeyimana Ignace yagize ati” amagambo uvuze nta bumuntu burimo. Ntangiye gushidikanya kuri utwo tuzina wiyise biragaragara ko utari umukobwa ahubwo uramwiyitirira. Gusa nanone nawe ntago uzi urugutegereje naho waba uri umuhungu, Divorce ni ibyago kandi mu muco w’abantu nta wishima hejuru y’uwagize ibyago.”
Abandi bagiye batanga ibitekerezo bagiye babwira uyu Mwiza ko ari umugome kubera ibyo avuze kuri Bijoux, banamubwira ko ibyo amwifurije ari bibi cyane, gusa hari n’abamubwiye ko ibyo amwifurije Imana imukubira inshuro nyinshi, badasize kumubwira ko ari no gushinyagura. Dore ibyo Pasteur Rutayisire wasezeranije Munezero Aline uzwi nka Bijoux na Lionel asubije ubwo yabazwaga ku kubasezeranya ntamasezerano yo mu mategeko ndetse no gutandukana kwabo.
Aline Munezero yakunze kuvugwa mu itangazamakuru cyane avugwaho gutandukana n’abakunzi ndetse n’umugabo bashakanye, nubwo yaba we cyangwa umugabo bashakanye nta n’umwe urabivuga mu ruhame ngo abihamye, kugeza kuri ubu abafana b’abo cyane ko n’umugabo we baheruka gushakana ari umuhanzi, ugendeye ku bitekerezo batanga ku mbuga nkoranyambaga bakaba bahora bifuza kumenya amakuru nyayo kuri ibi bibavugwaho.
Tidjara kabendera avuze impamvu eshatu nkuru zituma umugore asambana anagira inama abakobwa bose.
Queen of Divorce was born Today happy birthday to #AlineBijoux! Ukomeze utandukane nabagabo benshi nicyo tukwifurije🎂🎂🎂🎂👌👌🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣🤣 pic.twitter.com/h3Bgxh7yYX
— ornella mwiza (@ornellamwiza) December 16, 2022