Uwifuzaga guhatanira kuyobora u Rwanda akagarura Ubwami yavuze ko atazatora Perezida Paul Kagame kubera ibyo batemeranya

Manirareba Herman, washakaga kuba umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Nyakanga uyu mwaka, ariko akaza kubura imikono 600 y’abamushyigikira, yatangaje ko yari kuzatora Perezida Paul Kagame ku mwanya wo kongera kuyobora igihugu ariko yasanze atazabikora kubera ko hari ibintu bibiri atemera harimo kuba azaba agiye kuyobora Repubulika kandi we yarashakaga Ubwami.

Uyu mugabo watunguye be ubwo yavugaga ko natorerwa kuyobora igihugu azagarura Ubwami nk’uko abakurambere bacu bari babayeho, yatangaje ibi ubwo yaganiraga na shene ya YouTube yitwa Umukunzi Tv. Ni nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje urutonde rw’abakandida ntasubirwaho bemerewe kwiyamamariza kuyobora igihugu cy’u Rwanda, atarimo kuko we yabuze imikono 600 y’abantu bamushyigikiye.

Manirareba w’imyaka 49 yavuze ko impamvu ya mbere atazatora ari uko atashyizwe mu bakandida bemerewe kwiyamamariza uyu mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’uko yabishakaga. Mu magambo ye yagize ati “Impamvu ya mbere ntazatora, ni uko ntazaba ndi ku rutonde rw’abemerewe gutorwa, kugira ngo njyewe nitore.”

Inkuru Wasoma:  Mu ntara y’amajyepfo niho hapfa abantu benshi kurusha izindi mu Rwanda

Uyu mugabo yavuze ko impamvu ya kabiri atazatora Perezida Kagame ni uko azaba agiye kuyobora Repubulika kandi we yarifuzaga ko habaho Ubwami. Yagize ati “Nari kuzajya wenda gutora Perezida Paul Kagame, iyo aba agiye kuba umwami. Njye nari kuzamuha ijwi akaba Umwami w’u Rwanda, agasubiza uko u Rwanda rwari rumeze. Ntabwo rero naha ijwi Kagame agiye gukomeza kuyobora muri Repubulika bazanye atanahari.”

Mu kiganiro uyu mugabo yahaye uyu muyoboro wa YouTube, akomeza yumvikanisha ukuntu yababajwe no kuba ataremerewe kuyobora u Rwanda dore ko ngo yari afite imigambi ihambaye yo kugarura Ingoma y’Ubwami. Yavuze ko iyo aza kugira amahire akayobora yari kubanza gusubiza izo Repubulika iwabo i Burayi ngo dore ko hari n’Abanyarwanda benshi bakomeje kumubwira ko bashyigikiye imigambi ye.

REBA IKIGANIRO Manirareba YAGIRANYE N’IYI SHENE YA YOUTUBE

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved