Uwiga muri mount Kenya bamubwiye ko polisi iri gusaka abafite amafranga, bamucucura twose asigarana isabune.

Kuri uyu wa 20 nzeri 2022 umukobwa witwa Mukandayambaje Martine wari uvuye kwiga muri Mount Kenya university, yaje guhura n’abantu babiri umugabo n’umukobwa maze bamutekera imitwe kugeza ubwo bamusahuye utwo yari afite nk’uko yabisobanuye kugira ngo aze kuba yabura amafranga na telephone, bikaba byabereye mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima.

Junior Giti avuze ikintu batinye kubwira abantu Yanga amaze gupfa n’impamvu kwa Sebukwe bataje gushyingura.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yagize ati” ukuntu byagenze naje guhura n’abantu umukobwa n’umugabo , bambwira ko hariya hepfo wenda kugera Nyabugogo, hari ikamyo yagonganye n’imodoka yari itwaye amafranga ya bank, none polisi ikaba irimo gusaka abantu bose bafite amafranga arenze ibihumbi 6 na telephone, bityo ngo nimfate envelope mbishyiremo maze mbishyire mu gikapu imbere.”

Mukandayambaje yakomeje avuga ko bamaze kumubwira gutyo akumva aribyo, aribwo bahise bajya kuzana envelope mu mafranga yabo, ashyiramo ibihumbi 7 yari afite ndetse na telephone 2 ubundi umugabo aramutwaza amubwira ko bamanuke hepfo akajya kumwereka aho arategera imodoka, gusa ngo bageze imbere umukobwa akata mu wundi muhanda, hashize akandi kanya wa mugabo nawe amusaba kumutegerereza aho ngaho ngo abanze arebe wa mukobwa.

Yakomeje avuga ko bageze aho bakagaruka maze bakamubaza aho yerekeje nyirizina, akababwira ko agiye muri CHIK gushaka ikanzu yo kwambara, umukobwa amubwira ko ngo mama we acuruza Nyabugogo bityo amujyaneyo ubundi agure bamuhendukiye, umukobwa yumvise aribyo nibwo bahise bamushuka bamubwira ko yahamagara umubare we w’ibanga wa mobile money, ndetse n’uwo kuri bank ye ahemberwaho, amaze kubikora bongera kumusaba ko azibika muri envelope.

Ati” nibwo naje kugera hepfo hariya ku ipoto maze mugusubiza ubwenge ku gihe nibwo narebye muri evvelope nsanga harimo isabune ndetse n’ibikarito. Ntago nzi ibyari byambayeho kuko nibwo numvaga ngaruye ubwenge”.

Bamwe mu baturage babonye uyu mukobwa bavuze ko batunguwe cyane no kubona umukobwa ajijutse nk’uyu nguyu ariko akaza gutuburirwa n’ibisambo, ariko bagasaba ko leta yagakwiye kugira icyo ikora kugira ngo ibi bisambo bifatwe, gusa ubwo BTN dukesha iyi nkuru bayikoraga umwe muri ibi bisambo yari yamaze gutabwa muri yombi n’urwego rw’irondo. Ibi byabaye nyuma y’uko leta yari imaze igihe ifunguye imfungwa zirenga 1803 ziganjemo izifite ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ubujura.

Uburyo aba perezida ba Africa bakiriwe mubwongereza biri guterwamo urwenya kuri twitter

Inkuru Wasoma:  Uwahoze ari umukunzi wa Yvan Buravan yahaye igisubizo uwamubajije niba azongera gusubira mu rukundo

Polisi yarashe abagabo babiri bakekwaho ubujura.

KNC wa TV1 na radio1 mu mujinya mwinshi yihanangirije bank ya Equity ashinja ubujura| dore ibyo ayishinja, abaturage babisamiye hejuru.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved