Ku itariki ya 8 kamena 2022 nibwo hagaragaye umugabo witwa Hamza usa na Ndimbati ku mbuga nkoranyambaga, ndetse anakora ikiganiro n’umunyamakuru Philpeter yemera ko ari umuvandimwe wa Ndimbati, icyo gihe hari nyuma gato y’uko Ndimbati yari amaze gufungwa k’uburyo hari n’abantu bamubonaga bakavuga ko bari bagize ngo ni Ndimbati.
Inkuru nziza ku bakunzi ba Ndimbati n’abakurikira imyidagaduro muri rusange.
Kuri uyu wa 29 nzeri ubwo hari hateganijwe isomwa ry’urubanza rwa Ndimbati, abantu bari k’urukiko bategereje ari benshi, haje kugaragaramo uyu mugabo abantu bari bamaze kumenyera ko ari murumuna wa Ndimbati bagendeye kuri icyo kiganiro yakoze kera, ariko ubwo umunyamakuru bari baganiriye bwa mbere yamwegereraga akamubaza niba koko ari umuvandimwe we yabihakanya avuga ko ari inshuti.
Abajijwe niba hari icyo apfana na Ndimbati yagize ati” ntacyo ni ibisanzwe ni inshuti yanjye.” Ibibazo byose yabazwaga ko yaba ari umuvandimwe we yasubizaga ko ari inshuti ye bisanzwe, ndetse na mbere y’uko Ndimbati afungwa bakaba baravuganaga banakorana bisanzwe.
Uyu mugabo yongeye gusubiramo kandi amagambo yavuze ubwo yaganiraga na philpeter ko yakoranye na Ndimbati muma proje atandukanye, kugeza ubu ikintu atahurijeho n’ibyo yavuze kera akaba ari uko yahakanye ko ari murumuna we kandi yarabyemeye mbere, byatumye n’ababibonye bibaza impamvu yahinduye.
Mu kiganiro yagiranye na Junior, ntihabuze abatanze ibitekerezo babaza ukuntu uyu mugabo yihindutse kubyo yari yavuze mbere. Ni mugihe mu rukiko abacamanza bagize Ndimbati umwere kuko basanze Fridaus Kabahizi wahohotewe na Ndimbati yaravutse tariki 01 Mutarama 2020, mu gihe we yavuze ko ubwo yabonanaga na Ndimbati yari ataruzuza imyaka 18.
Inkuru y’urukundo: Igikomere kitazibagirana Agace ka 03.