Uwihaye watangiye amashuri abanza mu 1975 asoza ayisumbuye muri 2022 yavuze inzozi ze harimo no kwiga kaminuza.

Abahanga bavuga ko mu buzima ikibi ari ugucika intege kuko iyo umuntu akomeje agahanyanyaza birangira ageze ku ntego yihaye. Hirya no hino mu Rwanda hakomeje kugaragara abanyeshuri biga bakuze, ku buryo iyo ugereranyije imyaka yabo n’iy’abandi bigana usanga ari abuzukuru babo cyangwa abana babo. Ibi biraterwa na politiki nshya y’uburezi budaheza, u Rwanda ruri gushyira mu bikorwa. Iyi politiki iha buri wese amahirwe yo kwiga nta vangura iryo ari ryo ryose.  Hamenyekanye itariki Prince Kid azaburaniraho urubanza rw’ubujurire.

Ibyiza by’iyi politiki byageze kuri Uwihaye Emmanuel, wo mu mudugudu wa Bibare, Akagari ka Bihunde, Umurenge wa Twumba, mu karere ka Karongi watangiye amashuri abanza mu 1975 akarangiza ayisumbuye mu 2022. Yarangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo. Mu 1975, ubwo yari afite imyaka 13 y’amavuko nibwo yatangiye amashuri abanza ageze mu mwaka wa munani, ubukene bwo mu muryango avukamo bumubera intambamyi yatumye adakomeza ngo arangize ayisumbuye.

Mu 2008 Uwihaye wari ufite imyaka 47, yasubiye mu ishuri atangirira mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu kigo cya ES Gakuta. Inshingano z’ishuri yazifatanyaga no kurera abana batanu yabyaranye n’umugore we. Abana nabo bari ku ntebe y’ishuri. Arangije Icyiciro rusange inshingano zo kwita ku muryango we zamubereye inzitizi arongera ahagarika amashuri. Nyuma y’imyaka 11 yarongeye asubira kwiga asubukurira aho yari yaracumbikiye.

Ati “Muri 2019 nibwo nagiye kwiyandikisha muri GS Manje. Abana banyakiriye neza bishimira kwigana nanjye, ariko hari abatarabyiyumvishaga. Ndiga ndangiza ayisumbuye ubu mfite impamyabumenyi kuko mu kigo cyacu twaratsinze twese” Uwihaye wiganaga n’abana bangana n’abuzukuru be, avuga ko abonye uburyo yakomeza akiga. Ati “Icyatumye nsubira ku ishuri nyuma y’uko ndangije Icyiciro rusange ni uko nabonye ibyo nize muri icyo cyiciro mbikoresha mu kazi kanjye k’ubuhinzi nkabona bimpa umusaruro ushimishije. Intego yanjye ni ugukoresha ibitekerezo nkuye mu ishuri mu nyungu z’umuryango mugari”.

Inkuru Wasoma:  Umugabo yatunguwe no gusanga mu bana 6 yibwiraga ko abereye se nta n’umwe bafitanye isano

Tariki 24 Gashyantare 2023, ubwo mu gihugu hose hasozwaga urugerero rudaciye ingando rw’Intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 10, Uwihaye ni umwe mu babaye indashyikirwa ashyikirizwa igihembo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Uwambajemariya Florence. Iyamuremye Froduard w’imyaka 20 wiganaga na Uwihaye yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ubwo umuyobozi w’ishuri rya GS Manje yababwiraga ko hari umusaza uje kwiganaga nabo yumvaga bidashoboka.

Ati “Byarantangaje ariko hashize iminota 30 tubona arinjiye, abaturage baho bakajya bamuca intege bamubaza icyo yaje gukora, bakamubwira kuvamo ngo ajye guhahira umuryango. Ntiyacitse intege, ntiyitaye ku by’abantu bavugaga arakomeza ariga none turarangizanyije nta kibazo.” Iyamuremye avuga ko bagitangira umwaka wa Kane abanyeshuri bahoraga bajujura, bibaza ukuntu bagiye kwigana n’umusaza uruta ba Se ariko ngo uko iminsi yagiye ishira barabyakiriye ahubwo bamubonamo inshuti y’umumaro.

Vumiliya Denise w’imyaka 25 avuga ko kwigana n’uyu musaza yabibonyemo amahirwe akomeye kuko yabarushaga ururimi rw’Igifaransa. Ati “Byari ibintu byiza cyane kubera ko twabonaga hari ibintu byinshi aturusha. Yatugiraga inama mu ishuri, agatsinda cyane ururimi rw’Igifaransa akakidusobanurira. Twamubonaga nk’umugisha mu ishuri, turigana turarangizanya”. Ubusanzwe umunyeshuri utaragize birantega mu rugendo rw’ishuri atangira amashuri abanza ku myaka itandatu y’amavuko akayarangiza ku myaka 17.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved