Uwimana Claudine, umugore rukumbi uregwa mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda yahakanye ibyo aregwa

Uwimana Claudine wari usanzwe ari umwarimu akaba agiye kumara imyaka ine afungiwe mu Igororero rya Nyarugenge kubera ibyaha bifitanye isano no guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda, yahakanye ibyo aregwa asaba kugirwa umwere.

Uyu areganwa n’Umunyamakuru Nsengimana Theoneste n’abandi bakurikiranyweho ibyaha byo guhirika ubutegetsi batawe muri yombi mu 2021.

Uwimana aregwa ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha nk’uko Ubushinjacyaha bwabigaragaje.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Uwimana ari umwe mu bitabiriye amahugurwa yari yateguwe n’abayoboke b’ishyaka rya DALF Umurinzi yari agamije kwiga uburyo bahirika ubutegetsi.

Bwagaragarije urukiko ko yari ahuje umugambi n’abandi kuko yitabiriye ayo mahugurwa akoresheje amazina atari aye, bemeranya gukora ibikorwa bigamije gukuraho ubutegetsi buriho, ibikorwa bise Operation yitwa Shirubwoba, Operation Serwakira n’ibindi.

Uwimana Claudine yireguye avuga ko ayo mahugurwa yayitabiriye koko ariko ko yari yabwiwe n’uwitwa Mutabazi Alphonse ko ari amahugurwa yo mu Cyongereza bituma yumva ashaka kuyitabira.

Yemeje ko yayitabiriye asabwa n’uwari umuhuzabikorwa w’uwo mugambi, Sibomana Sylvain gukoresha amazina atari aye anamuha ibyangomba yagombaga kwifashisha.

Yavuze ko ibyaha byose aregwa atabyemera ngo kuko atari ahuje umugambi n’abari bayateguye ariko akaba atarayarangije.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko mu bindi bimenyetso bigaragaza uruhare rwa Uwimana muri uwo mugambi, ari amagambo yanditse ubwo abayoboke ba Dalfa Umulinzi bizihizaga umunsi bitiriye Ingabire Victoire ku wa 14 Ukwakira 2021.

Uwimana Claudine ari mu batanze ubutumwa bugira buti ‘Umunyamarwanda ni yubahwe’ mu guha imbaraga uwo munsi bishimangira ko yari ahuje umugambi w’abandi.

Yavuze ko yabikoze atagamije gukora ibyaha ahubwo ko yabikoze mu kwifatanya n’abizihizaga umunsi wa Ingabire Victoire no kuwuha imbaraga nk’uko yari yabisabwe na Sibomana wari umuhuzabikorwa w’uwo mugambi.

Me Gatera Gashabana umwunganira mu mategeko yagaragaje ko uwo yunganira nubwo aregwa kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, ibikorwa bigize icyaha bituzuye kuko atabashije kuyakurikirana yose ngo amenye ibyo yari agamije.

Inkuru Wasoma:  Karongi: Meya, Visi Meya ushinzwe ubukungu na Perezida wa Njyanama beguye

Yavuze ko kuba atari ahuje umugambi n’abandi kandi kwitabira ayo mahugurwa bitagize aho bihurira no kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo.

Yagaragaje kandi ko ku cyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha, Ubushinjacyaha bubishingira ku kuba uwo yunganira yarihuguye ku gitabo cyakoreshejwe mu mahugurwa kigaruka ku ihirikwa ry’ubutegetsi, yemeza ko ibyo bitakabaye icyaha kuko ibitabo bivuga ku ihirikwa ry’ubutegetsi abantu benshi bagiye babyiga no mu ishuri.

Yagaragaje ko ubwo bari muri Kaminuza bize impinduramatwara ya Fidele Castro muri Cuba, Napoleon Bonaparte n’izindi mpinduramatwara zitandukanye kandi ibyo bitavuze ko abantu baba binjiye mu mugambi wo gukora icyaha cyo guhirika ubutegetsi bw’igihugu.

Yavuze ko Ubushinjacyaha bwasabiye Uwimana Claudine gufungwa burundu nyamara bushingiye ku byaha atanabajijweho mu Bugenzacyaha.

Yemeje ko ubwo yari mu Bugenzacyaha yabajijwe ku byaha byo guteza imvururu muri rubanda no kubiba amacakubiri, ageze mu Bushinjacyaha bongeraho icyaha cyo kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi naho ageze mu rukiko hongerwaho icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha.

Yavuze ko uwo yunganira adakwiriye guhamywa ibyaha akurikiranyweho kuko atigeze abigiramo uruhare.

Undi baregwa ni Mutabazi Alphonse uregwa ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse no gucura umugambi wo gukora icyaha.

Mutabazi yafatiwe mu Karere ka Rubavu aho yakoraga mu ruganda rwenga inzoga, yahakanye ibyaha byose aregwa yemeza ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kitari gikwiye kwakirwa.

Ati “Ibi byaha ntabwo mbyemera kandi nta naho mpuriye nabyo iyo ukurikije imiterere y’ikirego.”

Yavuze ko atigeze yitabira amahugurwa y’abayoboke b’ishyaka rya Dalfa Umurinzi nubwo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yayakanguriye abandi.

Yagaragaje ko yari yamenye ayo mahugurwa ahamagawe na Sibomana amumenyesha iby’ayo mahugurwa ariko ko atari azi ibizayavugirwamo.

Mu bantu icyenda baregwa muri uru rubanza babiri ni bo bamaze kwiregura ku byo bakurikiranyweho, bikaba biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza ku wa 7 Mutarama 2025 humvwa abandi baregwa muri urwo rubanza biregura.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved