Uwiyamamariza kuyobora RDC yatangaje ko natorwa azafata u Rwanda

Umwe mu bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Noel Tshiani, yijeje abaturage ko natorwa , azaha u Rwanda amasaha 48 yo kuba rwavuye muri Kongo, ngo nibiramuka bitabaye ngo ingabo za FARDC zizinjira mu Rwanda kugeza zigeze i Kigali. Noel uri kwiyamamariza kuyobora RDC, ni umukandida wigenga mu matora azaba ku wa 20 Ukuboza 2023.

Ibi yabitangaje ubwo yagiranga ikiganiro na CPG, urubuga rutangirwaho ibiganiro bya Politiki. Yagize ati “ Njye nimba Perezida wa Repubulika, nsezeranyije abantu bose ibi bikurikira, ndatekereza ko FARDC n’inzego z’umutekano, zihagaze neza ku bijyanye n’amahugurwa, ibikoresho, amayeri y’urugamba n’ibindi. Reka mvuge ko izo nzego zihagaze neza.”

Yakomeje agira ati “Igihe cyose nzaba nizeye ko izo nzego zihagaze neza, reka mbabwire ikintu kimwe, njywe nzaha u Rwanda amasaha 48 yo kuba rwavuye muri RDC, nirutahava, muzabyuka mu gitondo musange FARDC iri i Kigali. Kandi tuzava i Kigali dushyizeho ubutegetsi buzaba bushobora gukorana neza na RDC”.

Inkuru Wasoma:  Abantu 12 bakekwaho kugira uruhare mu ibura ry’ibendera batawe muri yombi

Uyu mukandida ni umwe mu bantu bamaze iminsi bavugwa muri Politikiya Kongo ahanini biturutse ku mushinga w’itegeko yajyanye mu Nteko uvuga ingingo y’Ubunye-congo, yakunze gushyira imbere. Ndetse yigeze gutanga ikirego mu Rukiko rushinzwe kurengera itegekonshinga asaba ko kandidatire ya Moise Katumbi iteshwa agaciro kuko Atari umukongomani wuzuye.

Noel Tshiani yavuze ko Moise afite ubwenegihugu bw’Ubutaliyani kandi ko Perezida wa Kongo agomba kugira ubwenegihugu bumwe gusa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved