Uwiyise umuhanuzi agatangaza ko i Kuzimu bamuhaye itegeko ryo kwica Pasiteri Theogene yatangiye gukurikiranwa na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Hategekimana Emmanuel wiyitaga Haburagato Yesu arakora, akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha, nyuma y’uko atangaje ko ari mu bantu batumwe n’ab’ikuzimu kwica Pasiteri Theogene wari uzwi nka ‘Inzahuke’, kuri ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

Aya makuru y’ibihuha akurikiranyweho gusakaza, yatangiye kumvikana mu Cyumweru gishize, aho yari mu kiganiro na Shene ya YouTube yitwa Impanuro TV, aho yavuze ko yabaga ikuzimu bakajya bamwohereza ku isi kwica abantu banyuranye, akavuga ko ari ko byagenze kuri Pasiteri Théogène. Muri iki kiganiro asobanura avuga ko ikuzimu bamwohereje, bagateza impanuka kandi ko atagombaga kuyirenga kuko byari byanzuwe.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga bahise bakomeza kugaragaza ko amagambo Hategekimana yakoresheje agize icyaha kandi ko yari akwiye gukurikiranwa. Kuko abenshi babigaragazaga bavuga ko ari ugushinyagurira abasigaye, ndetse ko urebye n’amakuru ari gusakaza nta bimenyetso biyahamya ku buryo byakumvikana.

Inkuru Wasoma:  “Ni umuhehesi, yansabye ko turyamana aziko mfite ubukwe” – Ubuhamya kuri Prophet Noheli wavuze ko Imana yamusabye kurongora M.Assiya

RIB irasaba abantu kwirinda gukwirakwiza ibihuha ndetse inasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kutemerera cyangwa ngo batange rugari mu gukwirakwiza ibihuha kuko bihanwa n’amategeko.

Itegeko riteganya ko umuntu wese ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohoterwa muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved