Uwo mu muryango wa Turatsinze wishwe na Kazungu wicaga abakobwa akabahamba aho atuye yavuze ku buzima bwa nyakwigendera n’igihe yaburiye

Ingabire Grace w’imyaka 23 y’amavuko, abinyujije ku rubuga rwe rwa WhatsApp yashyizeho ifoto ya musaza we Turatsinze Eric, yandikaho amagambo agira ati “Iyo mbimenya nari kugusezera.” Arenzaho n’utu emoji tubiri turimo kurira. Kuri iyo foto, hariho umusore wambaye agapfukamunwa k’umukara, umupira wa runiga w’umutuku arenzaho ishati igiye gusa n’ikigina, ukuboko kwe kw’iburyo yakuzamuye atanga pisi (Peace) ahagaze ku cyapa kiri ahantu hamwe muri Kigali.

Bigaragara nk’aho iyo foto iri mu zanyuma mushiki we yafashe igihe baherukanira. Muri Werurwe 2022, nibwo Ingabire yaje kuburana na Turatsinze wari waravuye iwabo I Kayonza akajya I Kigali. Ni nyuma y’uko Turatsinze w’imyaka 25, yari arangije amahugurwa ye mu bijyanye no gutunganya imisatsi, ava iwabo agiye gushaka aho abona amahirwe yo gukorera aza no kwakirwa na mwenewabo utuye I Remera ahitwa Ku Gisimenti.

Kuwa 9 Werurwe 2022 nibwo umuryango wa Turatsinze wakiriye intabaza ivuga ko umuhungu wabo yaburiwe irengero iturutse ku bari baramwakiriye. Kuva ubwo, se wa Turatsinze afatanije n’umuryango we batangiye kumushakisha bahereye ahantu hose hari bene wabo, bashakishije no mu ma gereza, bashakira mu bigo bya gisirikare bikorerwamo imyitozo, batekereza ko umuhungu wabo yaba yarinjiye igisirikare atabamenyesheje.

Icyakora imbaraga zose bataye, nta kintu zigeze zibagezaho. Mu gihe kingana n’umwaka wose, nta yandi makuru bigeze babona ku mwana wabo kugeza ubwo hamenyekanye ko Turatsinze ari umwe mu bishwe na Kazungu Denis wicaga abantu bigenjemo abakobwa akabashyingura iwe mu rugo.

Kuwa 12 Nzeri 2023, nibwo Ingabire yabwiye The new times ko nyuma y’uko Kazungu atawe muri yombi kuwa 5 Nzeri 2023, aribwo bamenye amakuru y’urupfu rwa musaza we. Ingabire yagize ati “Nyuma yo kumva amakuru avuga kuri Kazungu, marume yagize amakenga avanze n’ubwoba, akeka ko Eric (Turatsinze) ashobora kuba ari mubishwe.”

Inkuru Wasoma:  Umwanzuro utangaje umugabo w’I Kigali yafashe nyuma yo kwangirwa n’umugore we ko batera akabariro

Ubwo nyirarume yabazaga RIB, amakuru bahawe yabashenguye umutima. Kugira ngo bamenye ko Turatsinze ari mu bishwe na Kazungu, se yarahamagawe bapima uturemangingo ndangasano (DNA). Kuwa 11 Nzeri 2023 nibwo se wa Turatsinze yageze kuri (Rwanda Forensic Institute).

Ingabire yagize Ati “Ntabwo tuzi Kazungu na gato. Niba bari baziranye na Eric ntitubizi. Twasabye RIB kutwemerera kuvugana na Kazungu kugira ngo tumubaze ibisobanuro birambuye ku buryo yahuye na Eric, ariko batubwira ko bazatwemerera ko tuzavugana nyuma yo kumenya imyirondoro y’imirambo yabonetse yose.”

Ingabire yavuze ko Turatsinze musaza we yari umuntu mwiza kandi akunda gusenga. Ati “99% by’abantu bamuzi bakubwira ko ari umusore wakundaga gusenga. Kazungu rwose yatwambuye umuntu mwiza.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved