Minisitiri ushinzwe ibigo by’imari iciriritse muri Uganda, Haruna kasolo, yasabye Guverinema y’iki gihugu gushyiraho itegeko ryemera gukubita abanebwe b’abakene kugira ngo bige uko bashobora kwivana mu bukene. Yavuye ko perezida Museveni n’ishyaka riri ku butegetsi bashyizeho ingamba nyinshi zitandukanye zirwanya ubukene, nyamara abakene bakaba bakiri benshi.
Yagize ati “Mu gihe kiri imbere Guverinoma ikwiriye gushyiraho itegeko ryemeza ko abanebwe b’abakene bazajya bahatwa inkoni kugira ngo bige uko bahinduka abakire kuko twasanze bamwe mubanya-Uganda ari ngombwa ko basunikwa mu nzira iganisha ku bukungu.”
Minisitiri Haruna aya magambo yayavugiye mu karere ka Kayunga ubwo yagiranaga ibiganiro n’abanyamuryango b’ikigo cy’imari iciriritse (SACCO) kigiye gufungurwa kumugaragaro, abashishikariza kugira umuco wo kuzigama nk’uko Dail Monitor babitangaje.