Kuva tariki 20 Nyakanga 2023 umugabo witwa Fred wo mu gihugu cya Tanzaniya yaburiwe irengero, umuryango we uvuga ko yatwawe na polisi, icyakora polisi ivuga ko umuntu wese uburiwe irengero bitavuze ko aba ari yo imufite.
Amakuru yatanzwe n’inshuti ya Fred witwa Abdallah Haj, yavuze ko abapolisi bamweretse ibyangombwa byabo bamusaba ko yahamagara Fred kugira ngo bahure. Avuga ko abo ba polisi bari batandatu bamusabye gukura ijambobanga (password) muri terefone ye agahamagara.
Icyakora ntabwo yasobanuye icyakurikiyeho nyuma yo guhamagara. Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Dar Es Salaam, Jumanne Muriro, mu kiganiro na Mwananchi yavuze ko buri wese waburiwe irengero ataba yatwawe na polisi, anongeraho ko ikibazo cya Fred atagisubiriza kuri terefone bityo umunyamakuru azamusange mu biro bye.
Umuryango wa Fred ukomeje guhangayika cyane wibaza niba umuntu wabo umaze iminsi 41 yaraburiwe irengero, banafite amakuru ko yatwawe na polisi yaba akiri muzima cyangwa se yarapfuye.