Uyu mukobwa utashatse ko amazina ye atangazwa atuye mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge, avuga ko abyaye kabiri ariko akaba atazi abo yabyaranye na bo, ariko impamvu akaba ari uko bagiye bamutera inda yasinze. Umupolisikazi yishwe n’umukunzi we w’umusivili
Uyu mukobwa w’imyaka 29 yavuze ko yageze I Kigali mu mwaka wa 2014 aje gushaka akazi, ariko ahageze biramunanira akaba aribwo yatangiye gukora akazi k’uburaya ari naho bamutereyemo inda zavutsemo abana be babiri, akaba aterwa ipfunwe cyane no kuba atazi abagabo babyaranye kuko buri gihe abana iyo bamubajije se arabayoberwa nk’uko yabibwiye Igihe.
Uyu mukobwa yatangaje ko aba bana kuba atazi ba se bimugiraho ingaruka zitandukanye harimo no kuba bimugora kubona ibibatunga, bigatuma akomerezaho umwuga wo gukora uburaya ariko ikimubangamira cyane kurusha ibindi ni uko atakibona amahoro kubwo kuba abana bamubaza ba se buri gihe.
Uyu mukobwa yanavuze ko atazi papa we, gusama inda bakaba barazimuteraga ubwo baryamanaga yasinze udukingirizo bakadukuramo akajya kwisanga yabuze imihango nyuma y’igihe. Yagiriye inama abakobwa b’iki gihe ababwira ko nta kintu kibabaza nko kubyarana n’umuntu utazi bityo byaba byiza bitwararitse.