Uyu munyeshuri ashobora gufungwa imyaka 10 kubera inkuru yashyize kuri Instagram.

Olesya Krivtsova umunyeshuri wo muri kaminuza amaze igihe kinini ataboneka mu ishuri. Impamvu ni uko uyu mukobwa w’imyaka 20 afungiye mu nzu. Yambitswe umuringa w’ikoranabuhanga ku kaguru ke. Polisi ikurikirana intambwe ze zose. Icyaha aregwa? Olesya yafunzwe kubera gutangaza amagambo arwanya intambara ku mbuga nkoranyambaga.  Perezida w’igihugu yatangaje ko nta bashomeri bari mu gihugu ahubwo hari ibinebwe.

Amwe muri yo agendanye no guturika kwabaye mu Ukwakira(10) ku kiraro gihuza Uburusiya na Crimea. Olesya yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati “Natangaje inkuru kuri Instagram kuri icyo kiraro, ngaruka ku buryo abanya-Ukraine bishimiye ibyabaye.” Yasangije kandi umwe mu nshuti ze ‘post’ kuri iyi ntambara. Nuko ibibazo biratangira. Aribuka ati: “Nariho mvugana na maman kuri telephone ubwo numvaga urugi rw’imbere rufungutse. Abapolisi benshi barinjiye. Batwara telephone yanjye kandi barantonomera ngo nindyame hasi.”

Olesya yarezwe guha ishingiro iterabwoba no kwangiza isura y’igisirikare cy’Uburusiya. Ashobora gufungwa imyaka 10.  Ati “Sinigeze ntekereza ko umuntu ashobora gufungwa icyo gihe cyose kubera kwandika ikintu kuri internet. Njya mbona amakuru y’imyanzuro y’inkiko iteye ubwoba mu Burusiya ariko sinabyitagaho nakomeza kwivugira.” Uyu munyeshuri muri Northern Federal University i Arkhangelsk, ubu yongewe ku rutonde rw’Uburusiya rw’abaterabwoba n’abahezanguni.

Aribuka ati: “Ubwo namenyaga ko nashyizwe kuri urwo rutonde nk’urw’abarashe abantu ku ishuri hamwe n’abo muri Islamic State, natekereje ko birenze.” Mu mategeko yo gufungirwa mu rugo abujijwe kuvugira kuri telephone no kujya kuri internet. Olesya afite tattoo ku kaguru ke k’iburyo ishushanyijeho umutwe wa Perezida Putin ameze nk’igitagangurirwa, n’amagambo asobanuye ngo “Musaza wanjye arakureba”. Gusa mu kibazo cye, bisa n’aho atari ‘Musaza we’ wamurebaga, ahubwo ari abanyeshuri bigana nawe.

Olesya ati “Muri chat, inshuti yanyeretse ‘post’ zimvugaho, ivuga uko nanga ‘ibitero bidasanzwe bya gisirikare’. Benshi muri iyo chat ni abanyeshuri mu Ishami ry’Amateka. Baganiraga niba bakwiye kundega ku bategetsi.” BBC yabonye zimwe mu nyandiko zo muri iyo chat y’itsinda ry’abantu. Umwe ashinja Olesya kwandika “post zisembura ugutsindwa hamwe n’ubuhezanguni. Ibi ntibikwiye mu gihe cy’intambara. Bigomba gukurikiranwa”. Undi ati “Icya mbere nimureke tumunyomoze. Natabyakira, tureke inzego z’umutekano zibyiteho. Kwamagana ni inshingano z’ukunda igihugu”.

Inkuru Wasoma:  Wa mugabo n’umugore bigisha guhuza ibitsina bavuze kuri gasopo bahawe na RIB n’ibyo bavuganye na pasiteri Theogene

Nyuma, ubwo urutonde rw’abatangabuhamya bashinja rwasomwaga mu rukiko, Olesya yamenyemo amazina y’abanyeshuri bo kuri ya ‘chat’. Hagiye gushira umwaka Putin atangije icyo yise “ibitero bidasanzwe bya gisirikare” muri Ukraine – ijambo rigomba gukoreshwa mu Burusiya kuri iyi ntambara bwashoje ku muturanyi wabwo. Mu byumweru bicye itangiye, Perezida Putin yasabaga rubanda rw’igihugu cye gutandukanya “abakunda igihugu nyabyo n’abagambanyi”.

Kuva icyo gihe, ahatandukanye mu Burusiya havuzwe amakuru yo kwamagana no kurega abadashyigikiye iyi ntambara. Barimo abanyeshuri baregaga abarimu babo, n’abakozi baregaga bagenzi babo. Kwamagana iyi ntambara mu ruhame byahindutse kwishyira mu kaga. Abategetsi b’Uburusiya bitega ko nta usigaye Abarusiya bose bagomba gushyigikira ibi bitero kuri Ukraine. Niba utabishyigikiye, nibura ugomba guceceka. Niba udacecetse hari amategeko yo kuguhana. Ayo arimo amategeko yo gukwiza “amakuru y’impuha” ku gisirikare no “kwangiza isura” y’igisirikare.

Mu mujyi hagati wa Arkhangelsk, hari ishusho nini cyane y’umusirikare w’Umurusiya wiciwe muri Ukraine, iruhande rwayo hari amagambo asobanuye ngo “Kuba indwanyi bisobanuye kubaho iteka ryose.” Amagambo y’ubutwari no gukunda igihugu aracengera. Mu mihanda ya Arkhangelsk usanga nta mpuhwe na nke ku Barusiya barimo gukurikiranwa kubera amagambo adashyigikiye intambara. Umuturage waho witwa Konstantin yarambwiye ati: “Abantu bangiza isura y’igisirikare cyacu cyangwa bakwiza ibinyoma, barwaye mu mutwe. Bakwiye koherezwa ku rugamba nk’ibitambo”.

Uwitwa Ekaterina ati: “Numva ndakariye abanenga ibi bitero bidasanzwe.” Narababajije nti: “Ariko se igifungo cy’imyaka kubera kwandika ibintu kuri internet, ntibikabije?” Ekaterina ati: “Abantu bagomba gukoresha ubwonko bwabo. Niba baba muri iki gihugu, niba bishimira ibyiza kibaha, niba bagikunda, bagomba kubahiriza amategeko.” Nyuma kuri uwo munsi Olesya yemerewe gusohoka agera hanze y’inzu y’iwabo afungiyemo, nabwo agiye gusa kumva urukiko.

Abanyamategeko bamwunganira uwo munsi bakomeje kugerageza kumvisha umucamanza ko akwiye gukuraho ibihano byo kumubuza kuva mu rugo. Ariko umucamanza yategetse ko akomeza gufungirwa mu rugo. Olesya ati: “Leta nta mwanya ifite wo kujya impaka, wa demokarasi cyangwa ubwisanzure. Ariko bashobora gushyira buri wese muri gereza. Hari igihe nazo zizuzura.” src: BBC  Umugore ukekwaho gukora uburaya havuzwe uko yasanzwe mu nzu yapfuye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved