banner

Uzwi nka Rufonsina muri filime ‘Umuturanyi’ yasubije abamaze iminsi bamubaza icyamuteye kugaragaza amabere ye no konsa abana batari abe

Uwimpundu Sandrine, umukinnyi wa filime nyarwanda wamenyekanye cyane muri filime y’Umuturanyi Series nka Rufonsina yasobanuye icyamuteye kugaragaza amabere ye no konsa abana batari abe mu mashusho ya filime iheruka kujya hanze yitwa ‘The Forest’.

Ubwo aya mashusho y’iyi filime yasohokaga, abantu benshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga  batangiye kuvuga ko bitari bikwiye. Nyamara Rufonsina avuga ko ubuhanga bw’utunganya amashusho bwatumye abigaragaza uko babyifuza ariko bikaba bihabanye n’ukuri.

Ubwo Rufonsina yaganiraga n’umunyamakuru Murindahabi Irene, yavuze ko bageze ku ntego yabo bifuzaga, kuba benshi baratangajwe n’icyo kintu kitashoborwa n’umwari uwo ari we wese mu mwuga wa filime. Rufonsina yongeyeho ko amabere ye atagiye hanze cyane bikabije kuko imoko itigeze igaragazwa muri filime.

Inkuru Wasoma:  Video: Uko byari bimeze ubwo Prince kid yasohokanaga na miss Iradukunda Elsa n'ibivugwa ku rukundo rwabo.

Rufonsina yagize ati “Niyo mwabona imoko, murabizi ko hari abakina ibirenze ibyo, ariko njye narindi konsa abana gusa”. Yakomeje agira ati “Ntabwo abakinnyi bose twumva ibintu kimwe! Ariko ku giti cyanjye numva ko umukinnyi mwiza ibyo asabwa gukora byose mu gihe abishoboye yabikina.”

Iyi Filime yitwa The Forest inyura ku rubuga rwa Youtube, yanditswe n’umukinnyi uri kuzamuka witwa Soloba.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved