Bikomeje kuba agatereranzamba mu ntambara iri hagati ya Nyiransengiyumva Valentine uzwi nka Vava dore imbogo, kuko hadashize igihe kinini atandukanye na Laila manager we, agataha mu cyaro I Nyamasheke iwabo, ntago haciye iminsi ibiri ahita asubira I Kigali, aho yanabonye akazi ko gukora muri company imwe.
Mu makuru IMIRASIRE TV twamenye nuko Vava akigera I Kigali yahise abona undi manager ndetse akanatangira akazi muri company, ibi bikaba byabaye ubwo Laila atakimufiteho uburenganzira, kubera ko Vava ubwe yitangarije ko amasezerano ayasesa, aho Vava yagize ati” Laila nashake amasezerano ayasese n’ubundi ntago nzi uko yayakoze kuko ni ibipapuro yagiye arandukuza abizana nijoro arabinyereka’’.
Ibi byose bikimara kuba, hari ikiganiro cyatambutse kuri 5guy tv, aho haje umukobwa uvuga ko yabanaga na Vava aho ba Laila batuye, ndetse nawe akaba akora akazi ko mu rugo ruturanyi, ariko akaba afite ibyo azi kuri Vava cyane, ndetse birimo n’ibitari byiza, kubera ko ngo Vava ni umuntu ugira umujinya mwinshi n’imyitwarire idahwitse.
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko ibintu byose Vava yagiye avuga hirya no hino mu itangazamakuru ari ibinyoma, kuko kuba yaravuze ngo yakoraga imirimo wenyine yarabeshyaga kuko umwana w’umukobwa babanaga yarakoraga cyane nk’igihe Vava adahari, ndetse akaba ari n’igisebo ku kuba Laila yarafashije Vava kumugira umusirimu ariko bikarangira Vava amusebeje kuka rubanda.
Uyu mukobwa yanakomeje avuga ko Vava yari umujura, kuko hari umunsi umwe higeze kuza umugore arahamusanga, ahita amubaza niba wa muceri arawumuha, umukobwa mukumubaza umuceri uwo ariwo, uwo mugore ahita amusubiza ko yari amwibeshyeho, ati” uwo mugore yamaze kubona ko Atari njyewe yari aje gushaka, ansaba ko naza guceceka sindege Vava kuri Laila, nuko mpita mwereka aho Vava ari baravugana, bigaragaza ko ari umuceri bari bavuganye agomba kumuha”.
Uyu mukobwa yakomeje ahamya ko Vava yibaga umuceri wa Laila akawujyana hanze y’urugo, ariko impamvu ahisemo kubishyira hanze n’uko yababajwe n’ukuntu Vava agenda avuga ko ariwe wari utunze urugo rwa Laila, ati” Vava yarambabaje ngo atunze urugo rwa Laila, muzaze murebe urugo rwa Laila ni urugo rukize ntago ari uwo kurutunga”.