Vava dore imbogo avuze isano afitanye na Hon. Bamporiki Edouard, Uwera Jean Maurice na Jaypolly n’impamvu yavuye I nyamasheke aje kubashaka I Kigali.

Yitwa Valentine gusa akaba ari kumenyekana nka dore imbogo, dore imvubu kubera amagambo yita ay’indirimbo ye asekeje cyane ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi, cyane cyane ku muyoboro wa YouTube ndetse no kuri Whatsapp, aho anavuga ko izina rye ry’ubuhanzi ari Vava.

Bwa mbere agaragara ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ngo ari mushiki wa Hon,Bamporiki Edouard akaba ayaravuye iwabo ku cyaro I Nyamasheke aje kumushaka, gusa kubera uburyo aganira abanyamakuru benshi bagakunda kumutumira kugira ngo aganire nabo mu biganiro bisekeje, ari naho byaje guhuriramo igihe kimwe agatangira kuririmba indirimbo za Bruce melody mu buryo bwe abantu bagatangira kumukunda, noneho akaza kuririmba iye irimo guhuma arenzaho amagambo dore imvubu, dore imbogo n’ibindi.

Ubwo yaganiraga n’umuryango, Vava yabajijwe impamvu nyamukuru yavuye I Nyamasheke akaza I Kigali n’icyo yari aje gushakira Hon. Bamporiki, asubiza muri aya magambo agira ati” njyewe ubundi niyumvishemo impano yo kuririmba kuva kera, noneho kubera ko iwacu mu cyaro akazi ari akibura, umuntu atanakibona aho yakora ikiraka ngo akorere n’igihumbi, niko gufata umwanzuro wo kuza I Kigali ngo nshake bene wacu maze mbatekerereze iby’impano yanjye ubundi ndebe niba bamfasha, bakankorera ubuvugizi cyane ko ari abantu bakomeye, abayobozi abandi bakaba abanyamakuru, maze bakamfasha cyangwa se bakambwira ko bitakunda”.

Bamubajije abo bene wabo abo aribo, Vava yasubije avuga ko abo bene wabo ari Hon. Bamporiki, umunyamakuru wo kuri RBA Uwera Jean Maurice ndetse n’umuvandimwe we nyakwigendera Jaypolly, ati” uriya Maurice, papa we ni mubyara wa mama wanjye. Ni umuhungu w’umusaza ubereye nyirarume mama wanjye, uwo musaza yitwa SUBU Dawidi, naho Bamporiki ni umuhungu wa mubyara we ariko ni nko kwa mukase”.

Inkuru Wasoma:  Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya prince kid urukiko ruramukatiye.

Vava dore imbogo yakomeje avuga ko ubwo yazaga kureba Bamporiki ngo amufashe yageze I Kigali agasanga ari mu bibazo, kuburyo batanamwemereye kwinjira iwe mu rugo, bikaza kurangira hari umubyeyi umufashije aramwakira anamuha akazi ko kuba ari mu rugo gukora amasuku muri urwo rugo ndetse akajya no gucyura abana ku ishuri. Yavuze ko kandi ubuhanzi bwe ubu afite indirimbo ebyiri yakundaga kuririmba ku munsi w’abagore, ariko yifuza ko ubuhanzi bwe bwakomeza gutera imbere nawe akareba aho yivana.

Abajijwe ku by’ubuzima bwe bwite, Vava yavuze ko mu buzima bwe bwo kubaho yahuye n’ingorane z’ubuzima, kuba aho atavukiye, kurwara ikibyimba ku bwonko, kuba atarize kuko yagarukiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, kubera kubura ubushobozi bitewe n’ibibazo mama we yari arimo by’imiryango, ndetse n’ibindi gusa ariko yumva ko ubu aricyo gihe cyo gukora cyane maze akagera kuri byinshi.

Umurambo watowe mu mugezi uri mu mufuka

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved