Vava dore imbogo birangiye asubiye I Kigali| manager Laila ati”Injajwa zirajya hehe?”. dore uko byari bimeze kuri video.

Ku munsi w’ejo nibwo twabagejejeho inkuru ya Nyiransengiyumva Valentine uzwi nka Vava dore imbogo dore imvubu, yavugaga uko nyuma yo kugera iwabo ku cyaro I Nyamasheke yavuze ukuri kose kwerekeye ibyari biri kumuvugwaho we na manager we Laila, bikarangira asaba imbabazi ndetse akavuga ko ari akabazo gato kari kabaye ariko azagaruka I Kigali.

Vava yavuze ko kandi ageze mu rugo akababwira ibyabaye bababaye cyane bakamubwira ko yabyifashemo nabi, ndetse bakamubwira ko yasubira I Kigali, ari naho yahereye afata umwanzuro wo gusubira I Kigali nk’uko manager we Laila abisobanura agira ati” Vava ageze iwabo naramuhamagaye mubwira ko nzajya kumureba nkaganira na mama we ndetse n’abo mu muryango, ariko babimfashijemo babiganira ntarajyayo ku buryo bitanansabye imbaraga nyinshi kumwumvisha ko inzira nari ndimo arizo, akaba ariyo mpamvu yafashe umwanzuro wo kugaruka”.

Mu kiganiro manager wa Vava ndetse na we bagiranye na Manibu, Laila yavuze ko Vava nubwo agarutse uko bagiye kubana harabamo impinduka nkeya, dore ko mbere yakoraga akazi ko mu rugo akanamufasha mu by’impano ye, ariko kuri ubu bishobora guhinduka cyane ko bafite byinshi bagiye gukorana no gukemura harimo n’ibyo bari barapfuye, ariko kubwo kuba Vava yaratangiye gusobanukirwa bikazaba bizoroha.

Inkuru Wasoma:  Guterana amagambo hagati ya Scovia Mutesi na Kasuku byateye kunengwa gukomeye.

Laila yakomeje avuga ko nk’uko mbere ataragirana ikibazo na Vava byari bimeze, abo bari bafitanye ama contracts n’ubundi aracyahari, ndetse yewe akaba ashaka no kubatungura abereka ibikorwa kuruta amagambo.  Vava akigera mu rugo kwa Laila yahereye ku gusaba imbabazi anasobanura impamvu yamujyanye, ndetse akanisubiraho kubera ko Atari asobanukiwe.

Mu kanyamuneza kenshi Laila yagaragaje ko yishimiye igaruka rya Vava nk’uko na Vava byari bimeze, ndetse yewe anarenzaho akantu kameze nko gukwena abantu bamurwanyije muri iki gihe gishize aho yanakoresheje akajambo agira ati” ese injajwa zirajya hehe?” bigaragaza ko imigambi y’abantu yita abo ku ruhande iburijwemo.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved