Ishimwe Vestine usanzwe aririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we Dorcas, yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Uyu muhanzi uri mu bakunzwe n’abatari bake mu Rwanda yasezeranye n’umusore wo muri Burkina Faso.
Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko umuhango wo gushyingirwa bikorewe imbere y’umwanditsi w’irangamimerere watangiye Saa Kumi z’umugoroba kuri uyu wa 15 Mutarama 2025.
Nta muntu n’umwe wari wemerewe gufata amashusho n’amafoto muri uyu muhango. Amakuru avuga ko ari itegeko ryatanzwe n’abareberera inyungu z’uyu mukobwa muri muzika.
Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmbira Imana kuva mu myaka y’ubuto bwabo.
1 comment
Congratulations 👏