Lieutenant Colonel Higiro Vianney, umuyobozi w’agateganyo w’Inkeragutabara mu ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko ubu bagiye guhagurukira ‘Inzererezi’ z’abanyamahanga bagenda mu mihanda batwaye inkweto zitajya zigabanuka bagacuruza imiti babeshya ngo ngo itanga urubyaro, avuga ko ibyo baciye ku Banyarwanda bitakwemerwa ku bandi.
Abantu bazwi nk’Abamasayi nibo bagenda bazenguruka mu mihanda yo hirya no hino mu gihugu bafite inkweto ku rutugu, bakagenda bagurisha ibikoresho bikozwe mu ruhu birimo inkweto, imikandara, amakofi n’ibindi ariko bakagerekaho n’imiti gakondo bavuga ko ivura indwara zitandukanye zirimo no kubura urubyaro no kongera akanyabugabo ngo kuburyo bagukoraho rikaka.
Lieutenant Colonel Higiro Vianney yavuze ko abanyamahanga binjira mu Rwanda bagomba kuba bafite ibibagenza bizwi aho kwirirwa bazunguza ibicuruzwa mu muhanda bameze nk’inzererezi nyamara byaraciye ku Banyagihugu. Ati “Tumaze iminsi duhura n’inzererezi z’abanyamaganga. Zabinjiyemo hano. Zirirwa zicuruza imiti zibabwira ko ngo zitanga imiti y’ubugabo, ngo zirirwa zitanga urubyaro bakirirwa bagendana ibikweto ku rutugu, wabibara ugasanga ari ibikweto 10 yirirwa atwaye. Mumenye ko buriya bariya bantu ntabwo ari beza”
Yakomeje agira ati “Ntabwo bariya tubemera, ubu rero nabo turaza kubafatira ingamba kandi vuba. Aho mubabonye turagira ngo rwose mutangire mubashakishe yaba ari mu mudugudu runaka aho acumbitse uduha amakuru, tuzaza tumujyana. Ntabwo twaba twemera ko abantu bagenda bacuruza kuriya tutabyemerera abanyarwanda ngo abanyamahanga abe aribo babikora.”
Lieutenant Colonel Higiro Vianney yahamije ko imiti abamasayi bacuruza babeshya ko itanga urubyaro Atari ukuri. Yakebuye abaturage bo mu karere ka Musanze ko batagomba kumarira amafaranga yabo muri iyi miti idafite icyo imaze ahubwo bakajya batanga amakuru y’aho babona abayicuruza. Yakomeje avuga ko uzajya uza mu gihugu cy’u Rwanda agomba kuza afite pasiporo azi n’ibyo agiye gukora, hamenyekane aho atuye n’uko akora.
Lieutenant Colonel Higiro Vianney yakomeje avuga ko kandi bataca ubuzererezi maze ngo bahindukire babwemerere abanyamahanga. Icyakora abaturage bo batangarije Flash Tv ko batinya imiti aba masayi baba bafite ngo kubera ko ubasagarariye ashobora no gupfa. Hari n’abavuga ko abamasayi byaba byiza bashyizwe hamwe mu isoko rimwe muri buri karere bakaba ariho bacururiza aho guhora bazenguruka mu gihugu.
Lieutenant Colonel Higiro Vianney aravuga ko hari inzererezi z'abanyamahanga zinjiriye abaturage zikaba zirirwa zibabwira ko zitanga imiti yongera ubugabo n'akanyabugabo ariko zigahora zihetse inkweto ku ntugu zidahinduka , izo nzererezi zikwiye guhagurukirwa pic.twitter.com/tYJ4RPYCKJ
— IMIRASIRE TV (@imirasiretvcom) September 18, 2023