Ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Nzeri 2023, inyubako izwi nka l’Espace yibasiwe n’inkongi y’umuriro, iyi nyubako izwi cyane mu buhanzi bw’imyidagaduro, aho hari habitswe n’ibikoresho byifashishwa mu muziki n’ikawa, iherereye Kacyiru hafi n’isomero rusange rya Kigali mu karere ka Gasabo.
Ibintu byinshi byangiritse cyane hafi no gushira icyakora polisi yakoraga uko ishoboye kose ngo izimye inkongi. Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Boniface Rutikanga yavuze ko umuriro wadutse ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ariko icyateye inkongi kikaba kitaramenyekana. Icyakora abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro n’izindi nzego bahageze barazimya.
Yagize ati “ni ikigo cyiza kandi gihenze cyubatsemo ibintu byinshi by’agaciro, icyakora ntituramenya neza agaciro k’ibi bintu ndetse niba bifite ubwinshingizi. Umuriro wajimijwe kandi agaciro k’ibyangiritse karaza kumenyekana nyuma yo kubarura buri kimwe cyose.”
Icyakora polisi ifatanije n’urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, bari gukora iperereza ngo bamenye icyateye inkongi. L’ESPACE yashinzwe mu mwaka wa 2019 ubwo umurundi witwa Kevin Beaulier yavaga muri Suede akaza mu Rwanda, aribwo yahuye na bagenzi be bafite inzozi zimwe bakahashinga.
L’ESPACE kandi yatanze urugero rwiza mu mujyi wa Kigali wari umaze igihe kinini cyane urwana no gutegura ndetse no gukururira abantu kumenya uko bategura ibirori by’ubuhanzi bw’ubugeni.