Mu ijoro ryo kuri uyu wa 03 ukuboza 2022, ISHIMWE Dieudonne wamenyekanye cyane nka Prince kid yasohokanye na Miss Iradukunda Elsa mu gitaramo cya Kigali Fiesta concert cyabereye muri BK ARENA. Ni nyuma y’umunsi umwe gusa urukiko rutegetse ko prince kid arekurwa.
Nyuma y’uko Prince kid atawe muri yombi, Iradukunda Elsa yagaragaye cyane amurwanira ishyaka kugeza n’ubwo nawe yaje gutabwa muri yombi ashinjwa ko arimo kubangamira iperereza urwego rw’ubugenzacyaha RIB ryakoraga ku byaha Prince Kid yarimo gukurikiranwaho.
Nyuma y’uko urukiko ruhanaguye ibyaha kuri Prince kid ndetse rugategeka ko ahita afungurwa, Iradukunda Elsa yabaye uwa mbere wagiye kumwakira kuri gereza ya Mageragere aho yari afungiwe, ariko biba akarusho ubwo Prince kid yageraga hanze agatangira gukoresha urukuta rwe rwa Twitter maze akagaragaza n’amarangamutima menshi ko Elsa ari ingenzi kuri we aho yanditse agira ati” umwe mu bantu nari nkumbuye cyane” akoresheje ifoto ye ndetse akanamugira ifoto ye ya cover.
https://twitter.com/prince_kidiii/status/1598685443863810048
Mu gitaramo cyabereye muri BK ARENA cyitwa Kigali Fiesta concert aba bombi amashusho abagaragaza akanyamuneza ari kose ibyasobanurwa nk’umunyenga w’urukundo rwavuzwe kenshi hagati yabo. Amashusho kandi aberekana bizihiwe n’imiririmbire y’abahanzi batandukanye by’umwihariko abaririmba indirimbo z’urukundo nka Christopher Muneza, element……
Urukundo ruvugwa hagati ya prince Kid na Miss Iradukunda Elsa rwatangiye kuvugwa ubwo prince kid yafungwaga maze Elsa agatangira kumurwanira ishyaka aho yanyuraga kuri buri mukobwa wese wanyuze mu irushanwa rya miss Rwanda amusaba ko yakwandika urupapuro ruvuga ko ibyaha prince kid akurikirwanweho Atari ukuri, ndetse bakanagera kwa Noteri akabasinyira byose bishyizwemo imbaraga nyine na Elsa.
Iradukunda Elsa yabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2017 mu gihe Ishimwe Dieudonne aka Prince kid ariwe wari uhagarariye irushanwa rya Rwanda inspiration back up ryateguraga miss Rwanda mbere y’uko iri rushanwa rigera mu yandi maboko.
Amagambo yavuzwe na Prince kid akiva muri gereza agakora abantu ku mutima n’uko byari byifashe.
Mu buryo busekeje urubyiruko barenga 800 batangiye ikosi ngo bazajye guhangana na M23