Video: Umugore yakebesheje umugabo we urwembe bapfa ko yamunyariye mu myenda

Umugore witwa Rose Muhimpundu n’umugabo we Bienvenue batuye mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge akagali ka Rwampara, barwanye hafi kwicana kuko buri umwe yujuje mugenzi we ibikomere, bapfa ko umugore yanyaye mu myenda y’umugabo we.

Ubwo aba bombi baganiraga na BTN TV dukesha iyi nkuru, bihamirije ko urugo rwabo ruhoramo amakimbirane, kuko umugore yumvikanye avuga ko umugabo we ari igisambo kuko amuha iposho rimwe mu cyumweru, aho avuga ko yari amaze iminsi ingana n’icyumweru adateka mu nzu ye.

Uyu mugore yakomeje avuga ko hari n’igihe umugabo yigeze kumukubita baramufunga, yohereza murumuna we kumusabira imbabazi ku mugore we ngo bamufungure. Aba bombi bakomeje bavuga ko bakeneye gutandukana kuko badashaka ko umwe azica undi.

Inkuru Wasoma:  Byagenze bite ngo RIB ite muri yombi umukozi w’Akarere ka Rutsiro

Uyu mugabo bivugwa ko ari umwinjira mu rugo, yavuze ko biterwa n’uko ngo iyo yagiye gushaka amafaranga abwira umugore we ngo ashake inzu babamo aze ayishyura. Uyu mugore we yakomeje avuga ko umugabo yari azi ko afite imitungo aje kumukuraho ariko ntayo azabona.

Bamwe mu baturage bavuze ko aba bombi bagakwiye gutandukanywa burundu, kuko nihatagira igikorwa nk’uko babyivugira bazicana. Aba bombi babanye imyaka 15 nk’umugore n’umugabo, gusa umugore akaba Arusha umugabo imyaka 20, ari naho umugore avuga ko atiteguye gukomeza kubana n’umwana Arusha imyaka 20 y’amavuko. Ntabwo byakunze ko umunyamakuru agira umuyobozi bavugana kuri iki kibazo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved