Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 mutarama 2023 nibwo hatangiye gucaracara video y’umusore wagiye mu ruhame ashaka guterera ivi umukobwa, gusa uwo mukobwa amugezeho aramushwishuriza ndetse anamusiga aho ngaho, abafashe iyo video bibatera agahinda bitewe n’amagambo basigaye bavuga.
Ni amashusho yavugishije benshi cyane cyane kuri twitter, aho bamwe bari gushyira ayo mashusho ku mbuga zabo bakarenzaho ubutumwa bw’amagambo, bamwe bagakora umurongo umeze nka kumwe umuntu wohereza ubutumwa bwa whatsapp uba umeze bakarenzaho amasaha menshi bavuga bati “ uriya musore wateye ivi ubu nibwo butumwa yatanze asaba imbabazi.”
Umwe mu batanze igitekerezo kuri iyi video yagize ati “ basore namwe bakobwa mwegere hino mumbwire, mwagira iyihe nama uyu musore ukojejwe isoni gutya mu ruhame?” uwambeye wamusubije aygize ati “ ubundi uyu musore ni ikigoryi, umukobwa nk’uyu umutera inda agasigara nta mahitamo afite.” Undi nawe agira ati “ yakamukubise nk’urushyi rumwe rwo kumukosora.”
Abantu benshi bagaragaje amarangamutima kubera uburyo uyu musore yasigaye ameze nk’uwumiwe binagaragara ko yabuze uko yifata, gusa ntago babuze kunenga uyu mukobwa kubera ukuntu yasuzuguye uwo musore bavuga ko byibura iyo yemera ubundi akaza kumuhakanira nyuma bari bonyine kuburyo ibi babyise agasuzuguro.
Aya makosa abakobwa bose batarashaka abagabo bayahuriyeho.
Basore namwe bakobwa mwigire hino mbabaze,
Basore mwagira nama ki uyu musore ukojejwe isoni ese ari wowe wabyitwaramo ute?
Bashiki bacu ese ibi birakwiriye? pic.twitter.com/eHaUaMGEdf— Umusaza Mukuru🇷🇼🇷🇼 (@umukambwe13) January 27, 2023