Hagaragaye amashusho y’umusirikare wa FARDC ari gukorerwa ihohoterwa n’abaturage bafatanyije n’umusirikare mugenzi we, bamuziza ko ari uwo mu bwoko bw’Abatutsi, bamwita ngo ‘Umunyarwanda’. Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2022, yatanzweho igitekerezo na Perezida w’Umutwe wa M23, Betrand Bisimwa.
Mu butumwa buherekeje aya mashusho, Bertrand Bisimwa yagize ati“Ibikorwa nk’ibi by’ihohotera, by’ urwango n’ivangura bigomba gushyirwaho akadomo.” Uwitwa Adele Kibasumba na we wagize icyo avuga kuri aya mashusho, na we yamaganye ibikorwa nk’ibi bikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda byumwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi. Yavuze ko aya mashusho agaragaza ko Jenoside muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeje gukorwa amahanga arebera.
Yagize ati “Abasirikare ba Congo bakomoka mu Batutsi na bo barageramiwe. Uyu musirikare ni Umunyamulenge w’i Minembwe, afite ishema ryo gukorera Igihugu cye ariko ari gukorerwa iyicarubozo kubera isura ye.” Muri aya mashusho, humvikanamo abaturage baba bafashe mu mashati uyu musirikare, bamwita Umunyarwanda, bavuga ngo Abanyarwanda bagomba kubavira mu Gihugu.
Aba baturage ndetse n’undi musirikare wa FARDC baba bafashe uyu musirikare, bamukurubana nk’abatwara umujura ndetse banamwambura igikapu aba ahetse mu mugongo. Umutwe wa M23 uherutse gutangaza ko witeguye guhagarika imirwano no kuva mu bice wafashe, wanatangaje ko utazarebera mu gihe hazakomeza ibikorwa nk’ibi byo guhohotera bamwe mu Banyekongo bazizwa uko baremwe. source: Radiotv10
Le génocide en cours contre les tutsis en RDC, les membres de l'armée congolaise d' origine tutsi ne sont pas épargnés. Cet officier est Munyamulenge de Minembwe, il sert fièrement son pays mais il peut facilement être repéré et lynché à cause de son faciès. Kaminzobe? pic.twitter.com/jrGxzzATLn
— Adele Kibasumba (@AKibasumba) December 21, 2022