Umurimo w’Imana ukenera ibiwushyigikira kugira ngo ukomeze ukorwe. Aho niho hahereye hasabwa ko buri wese aho asengera agomba kugira icyo atanga kugira ngo akomeze gufasha ababwirizabutumwa n’intumwa gukomeza gukora. Icyakora kuva mu myaka mike ishize hari abavuga ko ari abakozi b’Imana batangiye kugaragaza imyitwarire, aho ababakurikira bagiye babona ko itandukanye n’ibyo bagakwiye gukora.
Muri iyi nkuru, twarebeye hamwe amwe mu mashusho y’ababwirizabutumwa bagaragaye babwiriza bakagira ibyo basaba abo babwiriza, bikagaragara nk’aho bitumvikana neza ku babwirizwa ndetse n’abandi bumvise ubwo butumwa kubera ibyo babasabaga.
Muyi ayo mashusho, hari rimwe umugabo w’umupasiteri wagaragaye mu rusengero, avuga atunga urutoki umusore umwe amubwira ko ngo ‘abonye impanuka mu nzira ze, ndetse no mu muryango w’uwo musore hakaba hari imyuka mibi imubuza imigisha ye, akomeza amubwira ko agomba kuzanira uwo mu pasiteri ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo Imana imukureho igisuzuguriro.”
Andi mashusho yagaragaye ni mu rusengero aho abayoboke bari bari gutura mu itorero rya Bishop Rugagi, abwira abari gutura ko nta bukene buzigera bubazaho, akomeza abereka aho barimo gutura mu gaseke ababwira ati “urimo urajugunya ubukene bwawe mo hano.”
Hari uwitwa pasiteri Claude wigeze guhanura ko Imana yamubwiye ko Bamporiki Edouard atarafungwa, ibyo abivugira imbere y’urukiko avuga ko ari Imana yabimweretse ubwo Bamporiki yari agiye gusomerwa, ariko biza kurangira Urukiko rukatiye Bamporiki Edouard igihano cy’igifungo.
Uretse izo hari n’izindi nyigisho nyinshi zagaragayemo ababwirizabutumwa barimo nka Yongwe, Gitwaza n’abandi zitagiye zumvikanwaho kimwe n’abitwa ko ari ababwirizwa, abenshi bagaheraho bavuga ko ukwizerwa kw’ababwiriza butumwa kwararangiye.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, igihe kimwe ari gukorana inama n’abayobozi yigeze na we gukomoza kuri iki kibazo, agira ati “murahazi aho mwirirwa mutanga amafaranga, ni ikibazo nibaza, umuntu araza akakubwira ngo tanga amafaranga yose ufite nurangiza ndaguha umugisha asubiremo, yibaza impamvu uwo muntu we atiha umugisha ngo ayo mafaranga amuzeho.”