Rutahizamu wa Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu ya Brésil, Vinícius Júnior, ari mu biganiro byo kuba yagira ikipe ye mu mupira w’amaguru abinyujije mu kugura F.C. Alverca yo muri Portugal.
Vinícius ni umwe mu bakinnyi beza mu mupira w’amaguru bariho ubu, dore ko mu mpera z’umwaka ushize ari we wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA.
Usibye kwegukana ibihembo no gufasha ikipe ye gutwara ibikombe, ari mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri ruhago ndetse no kubona andi mu bikorwa bijyana na yo.
Ibitangazamakuru byo muri Portugal byabyanditse ko uyu mukinnyi yifuza kujya mu Cyiciro cya Kabiri muri iki gihugu, akagura F.C. Alverca imazemo umwaka umwe, akayitangaho miliyoni 10,25$.
Vinícius yabaye umukinnyi wa karindwi winjiza agatubutse mu 2024 nk’uko bigaragazwa na Forbes.
Nibura mu mwaka ashobora gukorera miliyoni 55$ harimo miliyoni 40$ y’imishahara n’ibindi ikipe imugenera na miliyoni 15$ ziva mu kwamamaza sosiyete nka Nike, Gatorade, Pepsi, Unilever na Sony.
Kugura ikipe bizamworohera kuko mu 2021 yaguze ikigo gishinzwe kureberera inyungu z’abakinnyi cya Papa Media House SL.