Virus Marburg mu Rwanda: Umunani bamaze gupfa

Mu itangazo ryo ku cyumweru nijoro, minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yavuze ko ubu habarurwa abantu umunani bapfuye bazize virusi ya Marburg, mu gihe abandi 18 barimo kuyivurwa bari mu kato.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku cyumweru, Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko bamaze kubona abantu bagera kuri 300 bakoranyeho n’abarwaye cyangwa n’abishwe n’iyi virusi.

Dr Nsanzimana yavuze ko “Umubare munini w’abayirwaye n’abo yahitanye wiganje mu bakora kwa muganga cyane cyane ahavurirwa indebe”.

Kugeza ubu ntiharatangazwa ibitaro iyi ndwara yabonetsemo, ariko izingiro ryayo bivugwa ko ari mu bitaro bimwe na bimwe byo mu mujyi wa Kigali.

Kuri iki cyumweru kandi Minisiteri y’ubuzima yatangaje ingamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’iyi virusi zirimo:

  • Kuvura abarwayi mu mavuriro yose bibaye bibujijwe mu gihe cy’iminsi 14
  • Uwapfuye yazize Marburg nta kiriyo gikorwa gihuza abantu benshi mu rugo
  • Gushyingura uwazize Marburg bizajya bikorwa hari abantu batarenze 50
  • Uwazize iyo ndwara kandi ntabwo azajya asezerwaho mu ngo no mu nsengero.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko izindi ngamba z’inyongera zizatangazwa mu minsi iri imbere.

Itangazo rya Minisiteri y’ubuzima ry’ubushize ryavuga ko hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye.

Iryo tangazo rya Minisiteri y’ubuzima ryari rikurikiye amakuru atandukanye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko hari abakora kwa muganga bamaze kwicwa n’iyi ndwara mu minsi micye ishize muri bimwe mu bitaro byo mu mujyi wa Kigali.

Ni indwara yandurira mu gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye, ibimenyetso byayo birimo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi cyangwa kuribwa mu nda.

Inkuru Wasoma:  P. Kagame yabwiwe amagambo akomeye n’Umwami wa Yorodaniya nyuma yo gusura u Rwanda

Inkuru Wasoma:  RIB yakiriye dosiye ya Hategekimana wavuze ko yahawe itegeko ryo kwica Pasiteri Theogene 'Inzahuke' akananywa amaraso ye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved