Visi Perezida wa Banki Nkuru y’u Burayi (ECB), Luis de Guindos, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe na Perezida Donald Trump, yateje ibibazo bikomeye biruta ibyo Covid-19 yateje.
Uyu muyobozi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na The Sunday Times aho yinubiye uburyo bwa Trump bwo kongerera ibihugu imisoro, ndetse n’uburyo akomeje guteganya bwo kuvugurura imikoreshereze y’imari.
Yavuze ko ibikorwa by’ubuyobozi bushya bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahungabanyije amasoko ndetse hakaba hateganywa ihungabana n’ubukungu rikabije n’ibindi bibazo by’imari bishobora guturuka kuri izo ngamba Trump akomeje gufata.
Guindos ati “Dukeneye kureba no kwita ku buryo ibintu bikomeje guhindagurika ndetse biri kuba ku rwego rwo hejuru cyane kuruta uko byari bimeze mu bihe bya Covid-19.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwa Amerika butiteguye gukorana n’ibindi bihugu mu gukemura ibibazo byugarije Isi, ibikomeje guteza ibibazo n’impungenge ku hazaza h’ubukungu bw’Isi.
Yakomeje avuga ko intambara y’ubucuruzi igira ingaruka zikomeye ku bacuruzi kandi usanga biteza igihombo kuri buri wese, agaragaza ko ari ibintu bitagakwiriye.
Amerika yashyize umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka mu Burayi birimo ibyuma ndetse byatangiye gushyirwa mu bikorwa mu cyumweru gishize.
Abanyaburayi na bo bahise bihimura bashyiraho umusoro wa miliyari 28$ ku bicuruzwa bituruka muri Amerika aho bizatangira gushyirwa mu bikorwa muri Mata.