Visit Rwanda yatangiye kwamamazwa mu kibuga cya Bayern Munich

Amagambo ya Visit Rwanda yatangiye kugaragazwa mu kibuga cy’ikipe ya Bayern Munich, Allianz Arena, nyuma y’uko hari hashize amasaha make iyi kipe yo mu Budage yinjiye mu bufatanye n’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5, bugamije kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo.

Binyuze muri (RDB)Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Bayern Munich ndetse ahita atangira kubahirizwa mu mukino iyi kipe yakiriyemo Augsburg. Aya masezerano yatangajwe kuwa 27 Kanama 2023, mbere gato y’umukino wa Bundesliga.

Iyi mikoranire izibanda ku guteza imbere umupira w’amaguru uhereye ku bakiri bato ndetse na Visit Rwanda ikazajya yamamazwa ku byapa binini bya Allianz Arena, stade ya Bayern Munich yakira abantu 75,024.

Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi aravuga ko u Rwanda rushimishijwe no kongera ubudage mu bihugu rwamamarizamo ubukerarugendo hagamijwe gukurura benshi barugana. Bayern Munich ni ikipe ya gatatu ikomeye y’I Burayi igiranye amasezerano n’u Rwanda nyuma ya Arsenal kuva muri Gicurasi 2018 na Paris St Germain kuva Ukuboza 2019.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye ukuri ku bivugwa ko hari urubuga abantu bashaka akazi mu matora ya Perezida n’ay’Abadepite bari kunyuraho biyandikisha

Visit Rwanda yatangiye kwamamazwa mu kibuga cya Bayern Munich

Amagambo ya Visit Rwanda yatangiye kugaragazwa mu kibuga cy’ikipe ya Bayern Munich, Allianz Arena, nyuma y’uko hari hashize amasaha make iyi kipe yo mu Budage yinjiye mu bufatanye n’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5, bugamije kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo.

Binyuze muri (RDB)Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Bayern Munich ndetse ahita atangira kubahirizwa mu mukino iyi kipe yakiriyemo Augsburg. Aya masezerano yatangajwe kuwa 27 Kanama 2023, mbere gato y’umukino wa Bundesliga.

Iyi mikoranire izibanda ku guteza imbere umupira w’amaguru uhereye ku bakiri bato ndetse na Visit Rwanda ikazajya yamamazwa ku byapa binini bya Allianz Arena, stade ya Bayern Munich yakira abantu 75,024.

Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi aravuga ko u Rwanda rushimishijwe no kongera ubudage mu bihugu rwamamarizamo ubukerarugendo hagamijwe gukurura benshi barugana. Bayern Munich ni ikipe ya gatatu ikomeye y’I Burayi igiranye amasezerano n’u Rwanda nyuma ya Arsenal kuva muri Gicurasi 2018 na Paris St Germain kuva Ukuboza 2019.

Inkuru Wasoma:  Urubyiruko 3936 rugiye guhabwa akazi ko kubarura imirimo mu Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved