Wa mubwirizabutumwa wavuze ko ari ingaragu mu rusengero agasaba umusore ufite iyerekwa kuritambutsa yavuze impamvu nyamukuru yabivuze

Kuwa 19 werurwe 2023 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwiza amashusho y’umuvugabutumwa w’umukobwa bigaragara ko akiri muto, afashe mikoro ahantu bigaragara ko ari imbere y’imbaga maze atangira avuga ko ari ingaragu.  Umugabo yishe urw’agashinyaguro umwana yabyaranye n’umukobwa abapfumu bamurangiyeho ubukire

Uyu mukobwa ubusanzwe witwa Zawadi, Mu mvugo ye yagize ati “nteranera kuri Bukane kuri ADEPER kandi ndi n’inkumi kandi umusore uri bugire iyerekwa aritambutse nta kibazo Imana ibahe umugisha.” Nyuma y’aho nibwo abantu batazwi bakase aka video gatoya karimo aya magambo bagenda bagasangizanya ku mbuga nkoranyambaga, kugeza ubwo uyu mukobwa abaye ikimenyabose.

Kuva kuri uwo munsi yaravuzwe cyane kandi benshi bakajya bamuvugaho uko babitekereza, haba abafite uruhande bahengamiyeho ku bavugabutumwa cyangwa se bafite uburyo batabumva neza, abafata insengero n’ibikorerwamo mu buryo butandukanye ndetse muri rusange n’abatizera abavugabutumwa biki gihe babivuga ukwaho.

Nyuma y’aho nibwo uyu mukobwa yaje kubwira itangazamakuru ko kubona iyi video bayikase bakayikura mu kiganiro cyose yari yakoze byamubabaje cyane, atangaza ko iki gihe abivuga yari ari kubwiriza muri IPRC Musanze aho bari bamutumiye ngo ajye kubabwira ubutumwa bwiza.

Yagize ati “mu gutangira kubwiriza ndimo no kwibwira abantu nibwo navuze kuriya, ariko nabivuze kubera ko nk’urungano rwanjye kandi dusanzwe tumenyeranye hari imvugo tugenda dukoresha mu buzima bwacu bwa buri munsi, bityo rero nubwo nabivuze kuriya njye nta bintu birebire byari bibikurikiye ni uko gusa twisanzuranaho ni yo mpamvu.”

Inkuru Wasoma:  Imbogamizi n’impinduka zabaye nyuma yo kwemerera imodoka nto gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange

Uyu mukobwa yatangaje ko ikintu cyamubabaje ari uko kugira ngo iyi videwo igere kuri ruriye rwego nta muntu w’umunyamahanga wabikoze ati “umunyamahanga mvuga ni umuntu uri kure y’ukwemera, kuko ntekereza ko nta muntu udasenga wari gufata umwanya akajya kuri iriya channel, agafata umwanya wo kureba video kugira ngo akatemo kariya gace.”

Yakomeje avuga ko bitari bikwiriye ko umuntu usenga ari we wafata akanya ko gukwirakwiza video nk’iriya agamije gusenya, ati “kuko bariya bose bambwira bati Zawadi turagukunda, turagushyigikiye nibo bafashe iya mbere yo kujya gukwirakwiza video.”

Nyuma y’uko iyi video igiye hanze, hri n’amafoto yatangiye gukwirakwira ariho uyu mukobwa ari kumwe n’umusore, abayakoze batangira kwandikaho bavuga ko bwa nyuma na nyuma yo gusaba umugabo mu rusengero birangiye amubonye, banasaba abakobwa kwitinyuka bakajya bavuga ibibari ku mutima mu ruhame.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved