Nyuma y’ugukwirakwira kw’amashusho y’umugabo n’umugore bashwanye kuris t valentin umugore avuga ko umugabo we amuca inyuma, ndetse umukobwa witwaga ko ari uwasohokanye n’umugabo n’uwitwa ko ari umugore w’uwo mugabo bakamenanaho ibyo kunywa, urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwaje guhamagara uyu mugabo n’uwavugaga ko ari umugore we ngo basobanure nk’uko The choice live babitangaje.
Ibi kandi ni amakuru yaciye kuri BTN TV nk’uko twabibagejejeho muri iyi nkuru twakoze ibushije, gusa The choice yatangaje ko uyu mugabo n’umugore bakigera kuri RIB bakababaza ku bijyanye n’umubano wabo ndetse n’impamvu umugabo aca inyuma umugore, basobanuye ko biriya bakinye Atari ukuri ahubwo ari filime bakinaga. Wa mugabo wari uri mu makuru y’ibihuha yakozwe na Ndahiro valens papi abamukurikira bakamunenga kuri st Valentin avuze ukuri n’uko yagiye kwirega kuri RIB kubyo bakoze.
Uretse kuba batangarije RIB ko ari filime bakinaga, uyu mugabo nawe yakoze ikiganiro kuri Jallas avuga ko ari gusaba imbabazi abantu bose batekereje ko byari ukuri, atangaza ko ari filime bakinaga ndetse bakabeshya n’abanyamakuru bose bagize ngo ni ukuri, aribwo nyuma baje kwisubiraho bakumva bavuga ukuri kose ku bantu babonye aya mashusho yabo.
The choice yatangaje ko uyu mugabo n’umugore bakimara gutanga ubwo busobanuro kuri RIB bahise bitahira kuko basanze nta kibazo bafite, mu gihe RIB yo yari yabatumije itekereza koko ko ibyo bagaragaje mu mashusho ari ukuri maze ibahamagaza mu rwego rwo gukora akazi kayo nyine ari ko kugenza ibyaha.