Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB aherutse guha gasopo umugabo n’umugore bakorera ibiganiro bita ko ari iby’abakuru no kubaka urugo kuri shene ya YouTube, avuga ko batangiye bavuga ko barimo kwigisha ariko bakaba bamaze kurenga umurongo. Ibi umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabivugiye mu kiganiro aherutse kugirana na Chita Magic.
Icyo gihe yagize ati “Ubu butumwa turabumuha, atangiye kurengera, hari ibintu tubona ko bidakwiriye ‘kuvuga imbwa mu mazina yazo.” Uyu mugore n’umugabo batuye mu karere ka Nyarugenge Umurenge wa Nyamirambo, bavuze ko impamvu bafashe ingamba zo kwigisha bene izo nyigisho, ari uko hariho umubare mwinshi waza gatanya zibaho mu Rwanda, akenshi ziterwa n’uko abantu bagiye kubana bategura ubukwe kurusha uko bategura urugo.
Aba bombi babwiye InyaRwanda ko hari abashaka gukora ubukwe bagafata inguzanyo kugira ngo bakore ubukwe bubereye ijisho nyamara nta mwanya bafashe ngo bategure urugo rwabo, bityo nk’abantu babanye imyaka irenga 20 bafite ubunararibonye mu kubaka urugo, aha rero kuri iyi shene yabo hari gatanya nyinshi baburijemo ndetse n’abaza gufata amasomo mbere yo kubaka ingo. Bavuze ko hari n’ingo baha amasomo yo kubaka urugo.
BAVUZE KO RIB YABABURIYE BARI BARAHAGARITSE BENE IBI BIGANIRO: muri Mata 2023, nyakwigendera pasiteri Theogene yahamagaye nimero y’uyu mugabo wigisha ibi biganiro, ababwira ko hari ubundi buryo bagakwiye kwigisha ibyo bigisha ariko bateruye ngo ibintu babivuge mu mazina yabyo.
Kuwa 27 Kamena 2023, uyu mugabo wiyita Buryohe yakoze ikiganiro avuga ko kuva uwo munsi ibiganiro nk’ibyo abiretse burundu, kubera impanuro yahawe na pasiteri Theogene. Icyo gihe pasiteri Theogene yaramubwiye ati “Nabonye uri inyenzi (Inkotanyi) warabohoye igihugu, rero wowe na Buryohe wawe mujye muvuga muziga muteeruye.”
“Biriya ntubujijwe kubivuga, ushobora kuba uri kumwe n’abantu baje imbonankubone muri kumwe baje ngo mubigishe, wabibabwira. Ariko rero ku mbuga nkoranyambaga wabihindura. Nzaza mbereke uko muzajya mukora ibiganiro mbereke umurongo ngenderwaho muteeruye amazina y’ibitsina.” Uyu mugabo Buryohe avuga ko yababajwe n’inkuru y’incamugongo yumva ko Niyonshuti yitahiye, kuko yari ataraza ngo bakore ikiganiro.
Uyu mugabo yakomeje avuga ko basanze kuvuga imbwa mu mazina yazo bitari bikwiriye, ari nayo mpamvu bahise basiba amashusho yose bagiye bavuga amazina y’ibitsina n’ibikorwa byabyo byeruye, byatumye basiba videwo zigera kuri 210 batutaye ku mafaranga zinjiza, mu gihe bari bafite izigera kuri 500 basigarana gusa 290 kuri shene yabo ya YouTube.
Bavuze ko amasomo batanze n’ubundi yacengeye abayumvise, RIB ikaba yarabihanangirije bariyemeje kubireka biriya biganiro bise ‘ibidahesha Imana icyubahiro’ bavuga ko bari bararengereye. Bavuze ko kuri ubu bagiye kujya bigisha bateeruye ngo bavuze amazina yabyo, ahubwo bazajya banifashisha ijambo ry’Imana, icyakora bahamije ko hari n’abo bafasha batari gupfa amabanga y’urugo ahubwo ari ibindi, bityo bakaba bafasha ubutabera mu gukumira za gatanya.
Aba kandi bashimiye RIB ko ibanza kuburira abanyarwanda aho kwihutira kubahana. Bemeje ko mu myaka 20 bamaranye batigeze bashyogozanya cyangwa se ngo bashake gutandukana, kuko bafite ubunararibonye mu kubaka ingo, ndetse yewe ibyo bakora bikaba bitanga umusaruro.