Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amafoto y’umwana muto w’umukobwa ahetse umugabo bavugaga ko ari papa we, uwo mugabo akaza gufatwa akajyanwa gufungwa bamushinja ko icyo ari icyaha yakoze cy’indengakamere cyo guhohotera umwana we, ariko nyamara umuryango we cyane cyane umugore we ndetse n’uyu mwana w’umukobwa babivuga mu buryo bitandukanye.
Ubwo URUGENDO TV basuraga uyu muryango bagira ngo baganire n’uyu mwana ndetse na mama we, mama we yatangiye anyura muri make ukuntu byagenze ku munsi byabayeho, aho uyu mugabo we yari yakatishije itiki ijya I Kigali ava mu majyepfo aho batuye, ariko akabitsa uyu mwana we w’umukobwa inote 4 za bitanu ubwo ni ibihumbi 20 ngo abe ayamufashije, yagaruka mu rugo akamubura, aribwo yagiye kumureba ku iriba aho bavuga maze akamubwira ko yamuheka kuko yari yamubuze, aribwo umwana yamuhetse.
Uyu mubyeyi wa QUEEN ariwe uyu mwana avuga ko uwo munsi aribwo hatambutse abantu bagafotora uyu mugabo ahetswe n’uyu mwana we, amafoto bakayoherereza mutekano waho batuye, aribwo byaje kuba Ikibazo gikomeye kuko batangiye kubisahinda cyane, ari nabwo mu ma saa ine za nijoro abashinzwe umutekano baje gufata uyu mugabo bamushinja guhohotera uyu mwana we.
Akomeza avuga ko bakomeje kujya bamusura kuri RIB ariko bizeye neza ko baramufungura, gusa biza gukomera kuko uyu mugabo yajyanywe kuburana bikarangira bamukatiye umwaka wo gufungwa muri gereza n’ihazabu y’ibihumbi maganabiri, ubu akaba ari muri gereza.
Uyu mubyeyi w’uyu mwana avuga ko ibintu byabaye bitamutunguye, kuko papa we n’uyu mwana kimwe n’abandi bana batandatu bafite aho uyu QUEEN ari umwana wa kabiri, basanzwe bakina imikino itandukanye, ndetse akaba ari umugabo usabana cyane kuko iyo bari murugo akunda no kuba afite imvugo igira iti” ndaza kukwitendekaho ku gutwi kwawe ndaba iherena”.
Uyu mwana w’umukobwa ubwo bamubazaga uko byari bimeze, yavuze ko bari bari gukina nkuko we na papa we basanzwe bakina, aho bakunda gukina umugozi, gusimbuka, amabiye n’ibindi, ndetse akaba yarumvaga ko umunsi papa we bamujyana bitari ibintu birebire kuko yumvaga ko barahita bamufungura.
Uyu mwana mu marira menshi avuga ko abangamiwe cyane n’uburyo abantu barimo kumufata, kuko bamuserereza bamutoteza bavuga ko yabaye icyamamare kuko yafungishije papa we, ndetse bakamubwira ngo agende afungishe nuriya nuriya nkuko yabigenje, nanubu akaba atumva icyo papa we yazize kuko ibyo barimo yari imikino basanzwe bakina.
Uyu mubyeyi nawe akomeza avuga ko abangamiwe cyane no kuba asigaranye aba bana batandatu abarera wenyine, kandi yarafatanyaga na papa wabo ubu uri muri gereza azira kuba yarakinaga n’umwana we, ubushobozi bikaba ari ikibazo cyane ko nkiyo ibyo kurya mu rugo bibuze abana bose bahurira kumuvandimwe wabo QUEEN bamubwira ko yajya kugarura papa wabo ibyo kurya bikaboneka.