Wa mugabo wa mbere washyizwemo impyiko y’ingurube yapfuye

Nyuma y’amezi abiri umuntu wa mbere ashyizwemo impyiko y’ingurube, yapfuye nk’uko byatangajwe n’ibitaro bikuru bya Massachusetts (Massachusetts Gneral Hospital, MGH) byamukoreye icyo gikorwa.

Richard Slayman w’imyaka 63 y’amavuko yari arwaye bikomeye indwara y’impyiko mbere y’uko abagwa agashyirwamo iy’ingurube muri Werurwe. Ku cyumweru ubwo yapfaga, ibi bitaro byatangaje ko nta cyemezo na kimwe kigaragaza ko Richard yapfuye bitewe n’impyiko yashyizwemo.

Mu bihe byashize hari harageragejwe uburyo bwo gusimbuza impyiko z’abantu bagashyirwamwo iz’ingurube ariko ntacyo byari byaratanze, ariko kuri Richard byari byagaragaje ko ari igikorwa gitanga icyizere nk’uko BBC babitangaje.

Richard Slayman, uretse impyiko yari anarwaye indwara y’isukari ku rugero rwa kabiri ndetse n’umuvuduko w’amaraso. Muri 2018 yari yaratewemo impyiko y’umuntu wapfuye ariko nyuma y’imyaka itanu nanone atangira kongera kurwara.

Nyuma yo gushyirwamo impyiko kuwa 16 Werurwe 2024, abaganga bemeje ko ikibazo cy’uburwayi bw’impyiko cyashize burundu, bitewe n’uko iy’ingurube yari yashyizwemo iri gukora neza cyane.

Ibitaro bya Massachusetts byatangaje biti “Slayman azakomeza gufatwa nk’urumuri ruha icyizere abarwayi batagira uko bangana ku isi bakeneye ubufasha nk’ubu kandi turamushimira cyane kuba yaratwizeye kandi akagira uruhare mu guteza imbere ubushakashatsi bwo gutera ingingo z’ibindi biremwa.”

Ibitaro MGH byavuze ko bibabajwe n’urupfu rwa Slayman binihanganisha umuryango we, icyakora abo mu muryango we bavuze ko inkuru ye yari yarabereye abandi umucyo.

Hari abarwayi babiri batewe imitima y’ingurube ariko ntibyagenze neza, kuko bapfuye nyuma y’igihe gito bayitewemwo. Umwe muri bo, ibimenyetso byagaragaje ko abasirikare b’umubiri we banze uwo mutima, iyo ikaba ari ingaruka ikunze kugaragara iyo hari umuntu watewe ingingo ziturutse ku bindi biremwa bitari umuntu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved