banner

Wa mugabo wishe umugore we n’abana 3 n’umuhoro ntaravuga impamvu yabishe

Nyuma y’uko Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruvuze ko rwataye muri yombi Musonera Theogene w’imyaka 40 y’amavuko, umuvugizi wa RIB Murangira B. Thierry yavuze ko ‘Kugeza ubu ntarabasha kuvuga icyamuteye kubica, iperereza riracyakomeje’.

Ibi Dr. Murangira yabitangarije Umuseke dukesha iyi nkuru. Musonera Theogene yishe umugore we n’abana batatu mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki 14 Kamena 2023, mu karere ka Kayonza, Umurenge wa Kabare, akagali ka Gitara mu mudugudu wa Mubuga.

Nyuma yo gukora ubu bwicanyi, Musonera yaratorotse yihisha muri ako gace, aza gufatwa tariki 23 Kamena 2023 aho byavuzwe ko inzara ariyo yamukuye mu bwihisho. Umwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu yabwiye IMIRASIRE TV ko Musonera yari yihishe ahantu mu kizu bari bari kubaka ariko bagihagarika kitaruzura.

Inkuru Wasoma:  Umuyobozi wa kampani yasabye abagore bakoramo bose gukuramo imyenda ngo arebe uri mu mihango

Musonera yishe abana be batatu, umukuru w’imyaka 12 witwa Igiraneza Gentille, Manzi Fabrice w’imyaka 10 n’umuto witwa Uwihirwe Kevin w’imyaka 2 n’umugore we babanaga Mukawizeye Donatha w’imyaka 32. Ubwo Musonera yafatwaga RIB yemeje ko igiye kumubaza ibibazo kubyaha akurikiranweho, nyuma ishyikirize dosiye ye ubushinjacyaha nabwo buzaregere urukiko.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved