Mu minsi yashize nibwo hamenyekanye inkuru y’umukobwa witwa Kamashyaka Denise, wari ufite ubukwe n’umusore wiga muri kaminuza I Huye, ariko bageze ku rusengero uyu musore ntiyaza gusezerana, kandi abantu batandukanye haba inshuti n’imiryango bari bitabiriye, bikaza kurangira n’abari bazanye impano bakazisubizayo.
Uyu mukobwa mu kiganiro yagiranye na Isimbi, yavuze ko yavutse ari umwana wa 18 mu muryango w’iwabo gusa ku bagore batandukanye kuri papa we, nubwo papa we atamuzi, avukira mu mudugudu wa AKABATE, akagali ka Gitega, Umurenge wa Mukindo, akarere ka Gisagara ho mu ntara y’amajyepfo, uyu musore bari bagiye kubana, ubwo bigaga mu mashuri abanza mu mwaka wa 2007 aribwo bakundanye.
Yavuze ko yize amashuri yisumbuye akayarangiza muri 2015, umusore we yari yararangije muri 2013, nibwo uyu musore yaje kumusaba niba bakomeza bagakundana, aramwemerera ariko iwabo ntago babishakaga, gusa ngo uyu musore yabaga muri Kenya, amubwira ko bakundana byanaba ngombwa bakazabana muri Kenya. Denise yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2019 aribwo umusore yaje mu Rwanda, amutera inda ariko umusore apanze ubukwe, iwabo barabyanga.
Denise yakomeje avuga ko amaze kumenya ko atwite yahunze iwabo kubera ko batari kubyakira, ahungira I Kigali ahageze ubuzima buranga, nibwo yafashe inzira ijya muri Uganda, icyo gihe uyu musore yari yarasubiye muri Kenya. Ngo hashize igihe uyu musore abwira Denise ko yabonye umuterankunga wo kumurihira kaminuza I Butare, uyu musore nibwo yaje mu Rwanda ageze I Butare asaba Denise ko yaza I Butare akahacururiza dore ko na mbere y’uko umusore amutera inda yari yarahacururije.
Yakomeje avuga ko umuhungu yamubwiraga buri gihe ko amukunda, kugeza igihe yaje kubyara ariko amaze kubyara nibwo Covid 19 yaje kuza, akazi ke karahagarara kuko umusore we yigaga muri kaminuza, ndetse n’isoko yacururizagamo bakaba baramwangiye kujya yinjiranamo uruhinja, nibwo yasubiye iwabo mu cyaro muri Gisagara, asanga mama we n’ubundi ubuzima buri kwa kundi gusa aramwakira, basezerana ko azajya amufasha umwana ubundi akajya gushaka amafranga.
Denise yakomeje avuga ko ku ruhande rw’umuhungu abantu bakomeje kumujya mu matwi, bakamubwira ko umuhungu atazabana nawe kubera amagambo y’iwabo, nibwo yaje kubibwira umusore umusore akamubwira ko amukunda cyane, ati” maze kubibwira umusore buri gihe yambwiraga ko ankunda ndetse akansaba no kumwizera, nibwo yahise ambwira ko twajya gusezerana ku murenge, hari ejo bundi mu mwaka wa 2021, tubikora kugira ngo anyizeze neza ko ankunda igikumwe turagitera”.
Denise yakomeje avuga ko bimaze kugenda gutyo yatangiye guhangayika kubera ko yifuzaga kuba byibura nibakora ubukwe bazakira abantu bitandukanye n’uko basezerana mu mategeko bitabaye, mu gihe umuhungu we nta kazi yari afite, Denise we yatekaga igikoma mu kigo cy’amashuri kugira ngo abone amafranga, nibwo yaje kuguza amafranga inzu y’iwabo mu rugo aravugurura kwa mama we, ari nako yumvikanaga na wa musore ko bakora ubukwe, nibwo mu minsi yashize aho bari bumvikanye ubukwe bwabo kuwa 03 kanama 2022 ku rusengero, umusore yaje kubura anaburirwa irengero aho bagombaga gusezeranira kuri paruwasi ya Magi.
Denise yakomeje avuga ko muri weekend ibanziriza ubukwe bwabo umusore yagiye ku ishuri dore ko yigaga muri weekend, agenda bavuganye ko aza kugaruka vuba kubera ko bari babasezeranije ko bazabaha penetensiya kuwa kabiri habura umunsi umwe, ati” ajya kujya ku ishuri ibikoresho byose twari twabizanye ahantu tuzaba nta na kimwe nasize inyuma, inzu umusore niwe wari warayishatse, ariko agiye kugenda ntiyanansigira agafunguzo, nuko ku munsi wo kujya muri penetensiya yirirwa yakuyeho telephone umunsi wose sinamubona”.
Denise yakomeje avuga ko n’ubundi mama w’umusore atamukundaga, kuko yanakundaga kuza iwabo akamutuka ku manwa y’ihangu avuga ko batamushaka, gusa ngo kuri uwo munsi wo gushaka penetensiya ntago yigeze ajya ku rusengero kubera ko ntago yari kujyayo wenyine, ikirenze ibyo nubwo umusore yari yabuze ariko ngo iwabo bari bazi aho ari, kuburyo byasabye ko ajya ku muhungu w’inshuti y’uyu musore ntiyongere gusohoka mu nzu, gusa imyiteguro yo yarakomeje cyane n’abantu baratwerera cyane kugeza ku munsi w’ubukwe.
Ati” mama wanjye twavuganaga kuri telephone akambwira ko uko ari kubibona ubukwe bwarangije gupfa, gusa ariko abantu bo bakomezaga kuzana intwererano, natwe ku ruhande rwacu twakomeje imyiteguro kuko ibigage twarashigishe, kugeza n’uyu munsi tuvugana umusore ntago araboneka kuri telephone, ariko ikintu nzi neza nuko iwabo bo bazi aho ari kuko n’ejo bundi bamushyiriye imyenda ndabizi, gusa impamvu nyamukuru ni uko iwabo batanshakaga ko najya mu rugo rwabo kubera ko iwacu turi abatindi”.
Bamubajije igihe aherukanira kuvugana kuri telephone n’umusore ibyo bavuganye, yavuze ko bavuganye umusore amubwira ko impeta yazibonye igisigaye ari inkweto, ndetse umukobwa akamurangira ahantu ajya gushakira inkweto, kuva ubwo ntago bigeze bongera kuvugana. Yagize ati” njye n’umusore nta kibazo na kimwe twari dufitanye, ahubwo iwabo nibo bamushyizemo politike yo kunyanga kugira ngo ntazajya murugo rwabo, ariko nawe akabigiramo uruhare, kubera ko yagakwiye kumbwira ko ibyo bigiye kuba byibura ngo ngo mbyihanganire kugeza n’uyu munsi akaba ataramvugisha”.
Uyu mukobwa yavuze ko ariko muri urwo rugo n’ubundi ngo yari kuzahagwa kubera ko ibyo bikimara kuba hari abaje kumusengera maze bakahategura ibintu akeka ko byashoboraga kumwica, ati” bahateguye imisatsi, uduhanga tw’imbeba, ibintu byinshi cyane bitandukanye byemejwe ko ari amarozi”. Denise yakomeje avuga ko nyuma y’ibyabaye byose yafashe umwanzuro wo guhunga iwabo mu rugo akava muri ako gace, ari naho yafashe umwanzuro wo guhungira I Kigali, akaba atuye muri Byimana ho muri Gasabo, ndetse ubu akaba atifuza kuzongera kubona uwo musore na rimwe.
Umuyobozi aravugwaho gukubita abaturage nyuma akabafungisha.