banner

Wa mugore ukekwaho kwica Akeza yari abereye mukase yatanze imbogamizi zituma ataburana urubanza mu mizi

Kuri uyu wa 22 Kamena 2023 nibwo Mukanzabarushimana Marie Chantal yitabye urukiko aho yari agiye kuburana urubanza rwe mu mizi ku cyaha akurikiranweho cyo kwica umwana w’imyaka 5 witwa Rutiyomba Akeza Elsie yari abereye mukase.

Tariki 14 Mutarama 2022, nibwo hamenyekanye amakuru y’urupfu rwa Akeza Rutiyomba Elsie w’imyaka 5, wamenyekanye cyane ubwo yasubiragamo indirimbo ‘My vow’ y’umuhanzi Meddy. Umubiri w’uyu mwana wasanzwe mu kidomoro cy’amazi yapfuye iwabo mu rugo.

Nyuma y’iminsi 4 gusa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi Mukanzabarushimana Marie Chantal wari mukase na Nirere Dative wari umukozi wo mu rugo rwabo bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu mwana. Mukanzabarushimana yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere tariki 27 Mutarama 2022, ubushinjacyaha butanga ibimenyetso by’uko ari we wishe Akeza, gusa we yiregura ahakana ko yamwishe anavuga ko bari babanye neza nta n’inyungu yakura mu kumwica.

Muri Gashyantare 2022 nibwo urukiko rwanzuye ko Mukanzabarushimana aba afunzwe iminsi 30, gusa yaje kujurira avuga ko umwana bakundanaga cyane bityo atamwishe, gusa imyanzuro y’urukiko yaje ivuga ko agomba gukomeza gufungwa. Tariki 2 Nzeri 2022 nibwo yagombaga kuburana urubanza mu mizi, ariko icyo gihe yatanze impamvu avuga ko umunyamategeko we atabashije kwitabira iburanisha, urubanza rurasubikwa.

Inkuru Wasoma:  Yasanzwe yapfiriye mu muhanda iruhande rwe hari ibitoki bitatu

Kuri uyu wa 22 Kamena 2023 ubwo yageraga mu rukiko mu masaha ya mugitondo, yongeye gutanga impamvu avuga ko ataburana kubera ko umwunganira mu mategeko Me. Brigitte Nyirabagenzi atabashije kuboneka. Si ubwa mbere yari atanze iyi mpamvu gusa ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko ari uburyo bwo kuyobya ubutabera, gusa urukiko rwafashe umwanya wo gusuzuma icyo cyifuzo.

Akeza Elsie yavutse tariki 26 werurwe 2016, ababyeyi be ni Agathe Niragire na Florien Rutiyomba, yitabye Imana tariki 14 Mutarama 2022, aho yaguye mu karere ka Kicukiro aho yari yarasanze mukase asize nyina umubyara mu karere ka Bugesera, bakaba bari batuye aho Akeza yigaga. Urupfu rwa Akeza rwashenguye benshi cyane kuko yari amaze kwigarurira imitima ya benshi kubera gusubiramo indirimbo z’abahanzi, aho na Meddy yakundaga kumu posting ku mbuga nkoranyambaga ze.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved