Mu ntangiriro z’ukwezi kwa mata 2023 nibwo hamenyekanye amakuru y’itabwa muri yombi ry’umugabo witwa Nkurikiyinka Bertrand akurikiranweho ibyaha byo guhoza ku nkeke umugore we Uwimpaye Aline, amubwira amagambo amusesereza ndetse akaba yaranamuhohoteye akamuvisha amaraso ku mubiri. Umugabo yasambanyije umwana we w’imyaka 3 umugore we ahitamo kumusengera aho gutanga ikirego
Kuwa 4 mata 2023 nibwo hagaragaye amakuru aho uyu mugore Uwimpaye yavugaga ko polisi yatwaye umugabo we ariko ngo agahita arekurwa nk’uko hanganews babitangaje. Uyu mugore yatangaje ko uyu mugabo we basezeranye byemewe n’amategeko ariko basezerana ivanguramutungo risesuye bakaba bamaranye imyaka 4 ndetse babyaranye abana batatu.
Ku mbugankoranyambaga hagaragaye ibaruwa uyu mugore Uwimpaye yandikiye inzego z’umutekano asaba kurengwanurwa, aho yandikiye ubuyobozi bw’umudugudu atuyemo wa Kanserege, akagari ka Kanserege ndetse n’umurenge wa Kagarama, aho yandikaga ko abaye avuye iwe mu rugo kubera intonganya zihaba we n’umugabo we akaba amutoteza.
Muri iyo baruwa yanditse avuga ati “njyewe Uwimpaye Aline, mu magambo asesereza umugabo wanjye akunda kumbwira harimo: wa mugore we n’ubundi si wowe nashakaga gushaka, nashakaga umugore wazengurutse ibihugu kandi uvuga indimi zitandukanye, wa mugore we usigaye unuka mu gitsina, wa mugore we ufite ibitugu bihengamye, wa mugore we uyu mwana muto dufitanye ntago dusa nta nubwo na we musa ahubwo asa na dr Bosco.”
Nyuma yo kubona iyi nyandiko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuyihererekanya cyane gusa banenga uyu mugabo. Amakuru dukesha Jb Rwanda ni uko uyu mugabo ari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano. Bakomeje bavuga ko uyu mugabo yagiye hanze afite imyaka 7 agaruka mu mwaka wa 2013 ubwo yazaga gushora muri business y’imikino y’amahirwe.
Jb Rwanda yakomeje ivuga ko amakuru ayigeraho ari uko uyu mugore yakundaga kuvuga ko adakunda uyu mugabo, ahubwo yishakira visa yo kujya hanze ndetse n’imitungo iyo ikaba imwe mu mpamvu zatangije amakimbirane muri uyu muryango. Gusa ngo uyu mugabo we intege nke ze zikaba gukunda abana be cyane kuburyo ari umuryango ubayeho neza kuko yanakodeshaga inzu y’amafranga ibihumbi 900 ku kwezi. Kuwa 04 mata 2023 ubuyobozi bw’inzego zibanze bwandikiye ibaruwa akarere ka Kicukiro buvuga ko buzi amakimbirane ari muri uyu muryango.
Muri iyo baruwa, umukuru w’umudugudu yanditse avuga ko nubwo uyu mugore avuga ko umugabo we yamuhohoteye akava amaraso, ariko si ko byagenze kuko ngo ahubwp ubwo uyu mugore yari yarirukanye umugabo mu nzu kandi ari we uyikodesha, yagarutse gufata ibikoresho bye azanye n’abashinzwe umutekano mu mudugudu mu gihe umugabo ashaka gutwara ifoto yabo yari imanitse ku gikuta nibwo bayirwaniye ikirahuri kirameneka, umugore akoze ku kirahuri kiramukata ahita ajya gutanga ikirego kuri RIB.
Hari indi baruwa umukuru w’umudugudu yanditse avuga ko mu kwezi kwa mutarama uyu mugore yigeze kubatabaza ababwira ko umugabo ashaka kumwica kuko yari yamuciriyeho imyenda, gusa bagiyeyo baraganira basanga umugore yarashinjaga umugabo we kuvugana n’abandi bagore ariko umugabo we akabihakana, gusa nyuma baje kubiganiraho barabikemura.