Umunyarwandakazi Uwase Jacky wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga zidandukanye nka Jacky, kubera gushyira hanze amafoto yambaye ubusa buri buri, yatangaje ko yababajwe cyane n’ibyo Prophet Byukurabagirane Noheli yamutangajeho avuga ko ibibi byose akora nawe atari we ahubwo ngo bamutanzemo ibitambo ikuzimu ngo niyo mpamvu yambara ubusa agasakaza amafoto ye ahantu hose.

 

Mu kiganiro na shene ya YouTube, aherutse kugirana na BigTown Tv dukesha iyi nkuru, Noheli yavuze ko ababajwe no kuba, abafite youtube cyangwa imbuga zabo batumira abasazi ngo bakaza kwigisha uburaya kuri camera, ahita avuga ko agiye gufatira Jacky amasengesho y’iminsi itanu kuko yabonye ibibi byose amaze iminsi akorera muri uru Rwanda ari uko yabonye baramutanzemo ibitambo ikuzimu.

 

Uyu uvuga ko ari umuhanuzi akomeza avuga ko ibyo Jacky akora byose atari we ahubwo ari abazimu, ndetse ngo bava mu miryango y’iwabo. Yongeraho ko ibyo Jacky akora atari byo ahubwo ari igikoresho ndetse ngo abantu ntabwo bagakwiye kumwamagana cyangwa ngo bamureke akore iyo mico mibi cyane ku ka rubanda, ahubwo ngo bagakwiye kumwigisha ndetse bakanamusengera.

 

Icyakora uyu mukobwa wamenyekanye kubera kwambara imyenda idasanzwe iba igaragaza umubiri we wose, ntiyaripfanye kuko mu kiganiro yagiranye n’uyu munyamakuru wa BigTown Tv yavuze ko ababajwe cyane n’ibyo yise utugambo Noheli yamuvuzeho. Yavuze ko kandi uretse n’ibyo Noheli ariwe batanzemo igitambo kuko kugenda atanga ubuhanuzi abeshya bigaragazako nawe ari ikibazo yifite cy’imibereho nta bindi.

 

Yongereho ko mu gihe cyose Noheli azaba akeneye amafaranga yajya aza uyu mukobwa akayamuha kuko amagambo yirirwa abeshya abantu biba bigaragaza ko ashaka udufaranga two kumutunga nta kindi.

 

Umunyamiderikazi akaba n’umu Actress wifashishwa mu masho y’indirimbo na filime, yakunze kugaragara muri saga bavuga ko nta muco nyarwanda agira kuko yagaragayeho imyambarire idahwitse. Icyakora mu mwaka washize abinyujije kurukuta rwe rwa X ari naho asanzwe anyuza ayo mafoto yatangaje ko guhera ubu agiye guhinduka kandi asabye imbabazi buri wese yaba yaratuse akamubwira nabi.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved