Wa mukobwa wabwiwe ko ari mubi muri miss Rwanda yakorewe ikirori cy’isabukuru cy’akataraboneka n’ibyamamare bya hano Mu Rwanda.

Umuhoza Clarisse witabiriye irushanwa rya miss Rwanda 2022 aherutse gutangaza agahinda yatewe no kuba yarabwiwe ko ari mubi bikagera ku kigero cyo kwiyanga bikanamutakariza icyizere cy’ubuzima, yakorewe ikirori cy’isabukuru cy’agatangaza aho icyo kirori cyitabiriwe n’ibyamamare bya hano mu Rwanda ariko cyane abahanzi baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 11 gicurasi 2022, ari nawo munsi uyu Clarisse yaboneyeho izuba, ukaba umuhango witabiriwe n’ibyamamare biririmba indirimbo zo guhimbaza Imana nka Aline Gahongayire, Rubangura umuhanzi ugezweho muri iyi minsi, Anet Murava umuramyi ukunzwe cyane, ndetse n’abandi harimo n’umunyamakuru Chita ari nawe wayoboye uyu muhango, umunyamakuru Murungi Sabin ari nawe watumiye uyu Umuhoza Clarisse, Sandra umwe mu bitabiriye irushanwa rya miss Rwanda, bishop Gafaranga ndetse n’abandi batandukanye bakozweho n’inkuru ya Clarisse.

Abitabiriye uyu muhango bose bafashe umwanya wo kwicarana na Clarisse bamuganiriza, bamuha ihumure bamubwira ko ari umwana w’Imana kandi ikirenzeho akaba ari mwiza. Gafaranga yashimiye Murungi sabin wabahuje n’uyu Clarisse, amubwira ko agerageza guhuza abantu uko ashoboya atitaye ku bakomeye kuko n’aboroheje ageragegeza kubageraho.

Inkuru Wasoma:  Umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda yatangaje ko yicuza kuba yararangije amashuri yisumbuye akiri imanzi

Aline Gahongayire yashimiye abise Clarisse ko ari mubi kuko nibo batumye bahura, ndetse amuhamiriza ko ari mwiza mu magambo yagize ati” uri mwiza cyane kandi ndashaka ko uyu munsi ibyakuvuzweho byose ubifata nk’amateka, uko dukata umutsima turakata ububi bwose hanyuma turye ubwiza”.

Aline yakomeje amubwira ko agomba kwishimira ko ariho kuko ariko gaciro ka mbere amubwira ati” uyu munsi twakuzaniye urukundo ariko ugomba kumenya ko uwo ugomba kuba uriwe biri muri wowe”. Clarisse yashimiye abantu bose bamubaye hafi kuva agikora ikiganiro avuga ko ari umugisha kuri we kuba yarungutse abantu,ndetse nawe akabohoka abifuriza umugisha mu magambo yagize ati” ku munsi w’amakuba uwiteka azabibukire imirimo yanyu”. tuyikesha UMURYANGO .RW

Rocky Kirabiranya ati ndi urongora narongora Iradukunda Elsa| yanashimye cyane Bamporiki Edouard| amagambo akomeye.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved